Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ubuzima bwa Kalinda, umunyamakuru w’imikino wishwe muri Jenoside   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Kalinda Viateur, ni izina rizwi cyane nk’umunyamakuru wogeje umupira kuri Radiyo Rwanda kuva mu 1978 kugeza mu 1994 .

Yabaye ikirangirire kubera magambo yazanye n’ubu agikoreshwa mu kogeza umupira.

Ayo ni nk’ “Urubuga rw’amahina”, “ruhago”, “umurongo w’abagatanu”, “kwamurura inyoni”, “yamuteye imboni”, “inguni”, “urushundura”, “Imana y’ibitego”, “Kunobagiza” n’andi menshi.

Aya yose ari no mu gitabo yanditse cyitwa “Rwaranyeganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru.

Kalinda yari muntu ki?

JPEG - 66.6 kb
Kalinda Viateur

Ubuhamya Imvaho Nshya ikesha Nkubito Kalinda Thierry, umuhungu w’imfura wa Kalinda Viateur buvuga ko Kalinda yavutse mu 1952, mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 aribo Nkubito Kalinda Thiery, Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella. Nkubito avuga ko se yize amashuri abanza muri Segiteri Muhura na Kinyami kuko kera bigaga amashuri abanza ahantu hatandukanye.
Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Dominiko Saviyo” ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri.

Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka wa 1977, aharangije ajya gukora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru "ORINFOR".

Nkubito avuga ko se yaje kujya mu ishuri rikuru ryitwaga “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique Appliqué” i Nkumba aho yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Aharangije yatoranyijwe mu bagomba kwitabira amahugurwa y’amezi 9 yabereye mu Bubiligi yari ajyanye n’ibya Televisiyo yari igiye gutangizwa bwa mbere mu Rwanda.

Avuye mu Bubiligi mu 1989, Kalinda yahise aba umunyamakuru w’imikino kuri Televisiyo y’u Rwanda ahava mu mpera z’umwaka wa 1993 agizwe umunyamakuru uhagarariye ORINFOR mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba.

Uburyo Kalinda yishwe

Nkubito avuga ko mbere y’uko Jenoside yo mu 1994 itangira bari batuye Ku Kivugiza ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Muri Jenoside, Kalinda n’umuryango we babashije guhunga Kigali bajya muri Philosophicum i Kabgayi babifashishijwemo n’abari inshuti ze zirimo n’uwari umuyobozi wa Seminari y’i Kabgayi bari bariganye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Nkubito avuga ko i Kabgayi hatangiye kujya haza ibitero by’Interahamwe cyane cyane muri Philosophicum, bikaza gutwara abantu bajyaga kwicwa. Kalinda nawe yiciwe hamwe n’abandi bapadiri benshi bari bahungiye muri iyi seminari barabajyana bajya kubicira mu Byimana mu karere ka Ruhango.

Nkubito ati "Hari taliki 24 Mata 1994, nari muto nigaga mu wa kane w’amashuri abanza, ariko ibyabaye ndabyibuka, igitero kiza ndabyibuka. Baradufashe natwe ariko imodoka ya Bus barimo babapakiramo iba nto".

Kuri ubu ashyinguwe hamwe n’abo bihayimana mu irimbi rya Kiliziya Gatolika ry’i Kabgayi. Umurambo we wabonetse 1995 ari nabwo yashyinguwe. Bamumenyeye ku ikarita y’umunyamakuru yafi agifite.

Icyo umuhungu we amwibukiraho

Nkubito ati "Tukiri abana najyaga numva bavuga ngo dore Papa wanyu agiye kuvuga kuri Radiyo mumutege amatwi. Nyuma tukajya tujyana kuri Sitade nka Sitade Regional cyane nabwo simwumve yogeza".

Nkubito avuga ko se yari umuhanzi abihereye ku magambo yakoreshaga mu kogeza umupira.

Ati "Sinabashakaga kumenya ko ari amagambo mashya, nyuma abantu batangiye kubivuga no kubyandika mbona ko ari amagambo mashya. Nk’urubuga rw’imikino cyari ikiganiro cy’imikino ariko uburyo yabitekereje simbushyikire! »

« Agatabo ka Rwanyeganyeze, yewe ndi mu bagacuruje kuri Sitade na murumuna wanjye ku mukino Rayon yatsinzemo ibitego 4, amagambo yanditsemo ni yo yanyeretse ubuhanga bwe. Si amagambo yari mashya mu kinyarwanda ariko uburyo yayahuje na Siporo bikajyana byanyeretse ko yari umuhanzi, ko yari abifitemo impano".

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.