Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Uburasirazuba: Bagiye kubakirwa sitade eshatu bemerewe na Perezida Kagame   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 April 2016

 
 

Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” yatangaje ko Sitade eshatu abaturage b’Intara y’i Burasirazuba bemerewe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, zizatangira kubakwa mu mafaranga azava mu ngengo y’imari ya 2016-2017.

Izi Sitade zizubakwa i Nyamata mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma no mu mujyi wa Nyagatare.

Minisitiri w’Umuco na Siporo , Uwacu Julienne atangaza ko mu mwaka ushize bari bamaze kwiga ibikenewe kugira ngo zitangire kubaka hasigara ikibazo cy’ingengo y’imari yo gutangiza imirimo , kuko iyari ihari yahise ikoreshwa mu myiteguro yo kwakira CHAN 2016.

Ati "Umwaka ushize twafatanyije kureba icyiciro izo Sitade zaba ziriho, tureba ibikorwaremezo byaba birimo n’icyo bidusaba nk’amafaranga. Ntabwo byadushobokeye gutangira imirimo yo kuzubaka kubera imyiteguro ya CHAN 2016 n’ibindi bikorwa igihugu kiba gifite byose byatwaye ingengo y’imari itari nto. Icyiza ni uko uyu mwaka w’ingengo y’imari izatangira muri Nyakanga 2016 hari gahunda iteganyijwe kugira ngo dutangire twubake".

JPEG - 392.3 kb
Minisitiri Uwacu Julienne wemeza ko Sitade Perezida Kagame yemereye abaturage b’Uburasirazuba zigiye kubakwa (Foto Bugingo F)

Uwacu asaba abayobozi b’uturere kumva ko Sitade ari igikorwaremezo gikenewe mu guhuriza abaturage hamwe bitari mu mupira gusa ahubwo no mu gihe cy’inama n’ibindi birori byo kwidagadura nk’uko akarere ka Rulindo kabitangiye.
Biteganyijwe ko izi Sitade zizajya zubakwa mu byiciro bijyanye n’uko ubushobozi buzajya buboneka nk’uko Makombe Anastase, umunyamabanga w’intara y’i Burasirazuba yabibwiye Imvaho Nshya mu kiganiro kihariye bagiranye muri Nyakanga 2015.

Yagize ati "Twifuzaga ko hatangira kubakwa muri buri karere ikibuga cya miliyari n’igice, kizajya cyongererwa agaciro. Hazabanza gusiza no gufunga ikibuga, tunashyiremo ahantu hakira abantu ibihumbi 3, izajya yagurwa buhoro buhoro kuko bigoye kubonera rimwe miliyari 15 yakubaka imwe muri izi Sitade".

Muri Ngoma batangarije Imvaho Nshya ko bakoze inyigo ya Sitade izatwara miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi Sitade nizuzura zizavana mu bwigunge abaturage miliyoni 2 n’ibihumbi 600 batuye Intara y’Uburasirazuba ya mbere mu bunini mu zindi ntara n’ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 9, ikaba nta Sitade n’imwe yagiraga.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.