Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

U Rwanda rwiyemeje kwakira no kwitwara neza mu mikino ya gisirikare   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 5 months ago

 
 

U Rwanda rwiteguye kwakira no kwitwara neza mu mikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ku nshuro yayo ya 10 izatangira kuri iki cyumweru taliki 07 Kanama kugeza 18 Kanama 2016.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Ngendahimana, yasobanuye ko baraye batangiye kwakira abashyitsi bazitabira iyo mikino bagera kuri 500 bo bihugu bitanu bya EAC (U Rwanda, u Burundi, Uganda , Kenya na Tanzania).

Lt. Ngendahimana yanaboneyeho gusaba Abanyarwanda kuzaza ari benshi muri ibi birori bizaba binarimo ibigaragaraza umuco wa buri gihugu bikanagaragaza ubusabane n’imikoranire myiza mu basirikare b’ibihugu bya EAC.

Ati ’’Byose byarateganyijwe. Mbese imikino yarateguwe ku buryo buhagije, icyo dusaba abanyarwanda ni ukuyitabira ku bwinshi cyane cyane ko ibereye iwacu tukagaragariza abo bashyitsi ko tubishimiye, tukaba twishimiye umubano n’ibihugu bya EAC , tukishimira kwegerana kwacu tukanashyigikira ingabo zacu cyane ko kwinjira bizaba ari ubuntu’’.

U Rwanda ruzahagararirwa mu byiciro bitanu aribyo, umupira w’amaguru w’abagabo, Basketball y’abagabo, Handball y’abagabo , Netball y’abagabo no kwiruka mu bagabo n’abagore.

Biteganyijwe ko umupira w’amaguru uzajya ubera kuri Sitade Amahoro na Sitade ya Kigali, Basketball, Handball na Netbball nabyo bibere kuri Sitade Amahoro mu gihe gusiganwa bizabera kuri IPRC ya Kigali.

APR FC, izakina na Ulinzi ya Kenya ku mukino ubanza ku cyumweru taliki 07 Kanama 2016, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 21 izifashisha muri iyi mikino. Uru rutonde ntirugaragaraho abakinnyi bashya nka Ngabo Mucyo Freddy wavuye muri AS Muhanga na Mustafa Hassan Omar wavuye i Burundi.

Abakinnyi 21 bazakoreshwa

Mvuyekure Emery, Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Yannick Mukunzi, Nshimiyimana Amrani, Djihadi Bizimana, Nkinzingabo Fiston, Maxime Sekamana, Hakizimana Muhadjili, Butera Andrew, Benedata Janvier, Twizerimana Onesme, Itangishaka Blaise, Habyarimana Innocent na Sibomana Patrick.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho

Umutoza w’igihugu cya Uganda, Milutin ’Micho’ Sredojevic yemeza ko bigoye kwakira ko basezerewe ku munota wa nyuma mu mikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” irimo kubera muri Gabon. Ikipe y’igihugu (...)

Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.