Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

U Rwanda rwatashye nta mudali no mu mikino ya Paralempike 2016   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 September 2016

 
 

U Rwanda nta mudali rwavanye mu mikino ya Paralempike yasojwe, ku wa 18 Nzeri 2016 kimwe no mu mikino Olempike 2016 yabaye taliki 05-21 Kanama 2016.

Muri iyi mikino Paralempike 2016 yitabirwa n’abafite ubumuga, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe y’abagore muri Sitting Volleyball ndetse na Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 1500.

Ikipe ya Sitting Volleyball yari mu itsinda B hamwe USA, Irani n’u Bushinwa nta mukino n’umwe yabashije gutsinda. Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 8 mu makipe 8 yitabiriye aho yatsinzwe na Canada amaseti 3-0 (25-21, 25-15 na 25-20) mu guhatanira umwanya wa 7-8.

Muvunyi Hermas wari witezweho umudali ntabwo byamugendekeye neza kuko nyuma yo kwitwara neza agatsinda amajonora muri metero 400 ku mukino wa nyuma ntabwo yasoje kuko yakuwemo nyuma yo gutana agakandagira mu mwanya “Racetrack” utari uwe.

JPEG - 125.3 kb
Aha ni aho Muvunyi yasiganwaga muri metero 1500

Muri metero 1500 yasoje ari uwa 5 aho yakoresheje iminota 4, amasegonda 5 n’ibice 19 mu gihe uwabaye uwa mbere ari we Nouioua Samir wo muri Algeria yakoresheje iminota 3, amasegonda 59 n’ibice 49 akaba yarakurikiwe na Emond David wo muri Uganda wakoresheje iminota 4 n’ibice 62 naho Roeger Michael wo muri Australia aba uwa 3 aho yakoresheje iminota 4, isogonda rimwe n’ibice 34.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.