Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

U Rwanda rwaserukiwe mu mikino ngororamubiri muri Tanzania   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 April 2016

 
 

Ikipe y’u Rwanda mu ngimbi n’abangavu “Juniors” igiye kwitabira irushanwa muri Tanzania “East Africa Junior Athletics Championship 2016” rizatangira taliki 29 risozwe 30 Mata 2016.

Abakinnyi bagiye guserukira u Rwanda akaba ari abahungu 3 aribo Jean Myasiro Jean Marie Vianney (m 10 000), Sugira James (m 1500) na Nkejumuto Ildephonse (m 800).

Mu bakobwa hari Nyirarukundo Salome (m 5000), Nishimwe Beatha (m 1500), Uwambajimana Jeannette (m 5000) na Iribagiza Honorine (m 800).

JPEG - 121.3 kb
Nyirarukundo Salome uzitabira isiganwa muri Tanzania n’ubwo yamaze kubona itike yo kuzitabira shampiyona y’Isi

Iyi mikino nk’uko mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “FRA” babitangaza izafasha abakinnyi b’u Rwanda gushaka itike ya shampiyona y’Isi mu batarengeje imyaka 20 “IAAF World Junior Athletics Championships 2016” izabera muri Pologne kuva taliki 19 kugeza 24 Nyakanga 2016.

Muri aba bakinnyi 7 bagiye kwitabira iri rushanwa, 3 muri bo bamaze kubona itike yo kuzitabira iyi shampiyona y’isi mu batarengeje imyaka 20.

Aba ni umuhungu umwe, Myasiro Jean Marie Vianney uzasiganwa metero ibihumbi 10 akaba akoresha iminota 30, amasegonda 55 n’ibice 84, ibihe byasabwaga akaba ari iminota 31 n’amasegonda 10.

Abandi ni abakobwa babiri; Nishimwe Beatha usiganwa metero 1500 akaba akoresha iminota 4, amasegonda 21 n’ibice 38, ibihe bisabwa akaba ari iminota 4, amasegonda 28 n’ibice 20 na Nyirarukundo Salome usiganwa metero ibihumbi 5 akaba akoresha iminota 15, amasegonda 57 n’ibice 80 mu gihe ibihe yasabwaga ari iminota 16 n’amasegonda 40.

Abandi basigaye, Sugira James, Nkejumuto Ildephonse, Uwambajimana Jeannette na Iribagiza Honorine bakaba bagomba gushaka itike ibemereza kuzitabira iyi mikino ya shampiyona y’Isi.

Iyi kipe y’u Rwanda izahaguruka mu Rwanda ejo taliki 26 Mata 2016 izagaruka taliki 01 Gicurasi 2016.

 

Comments

 
 
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.