Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

U Bubiligi: Rayon Sports izamurika igikombe cy’Amahoro   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 3 months ago

 
 

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports batuye mu Bubiligi bateguye igikorwa bise ’’ “Rayon Sport Gala Night’’ cyo kumurika igikombe cy’amahoro iyi kipe yatwaye muri Nyakanga 2016 no gukusanya inkunga yo gushyigikira iyi kipe.

Iki gikorwa kizaba ku wa Gatandatu taliki 12 Ugushyingo 2016 i Labodega mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, nk’uko Sandrine Uwimbabazi Sadidi umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Europe yabibwiye Imvaho Nshya.

Rugero Jean Pierre, umuyobozi wa Rayon Sports yo mu Burayi, avuga ko bifuje guhurira hamwe bakishimira igikombe cy’amahoro nk’uko bari banabikoze mu 2013 bishimira igikombe cya shampiyona yari yatwaye muri uwo mwaka.

Ati: ’’ Rayon Sports Gala Night #Gikundiro Funds” igamije guhuza abahoze ari abakinnyi ba Rayon Sports n’andi makipe yo mu Rwanda, abanyamuryango n’inshuti zabo mu rwego rwo kumurika igikombe ikipe iherutse gutwara, ndetse hakazabaho n’umugoroba w’ubusabane.”

JPEG - 86.7 kb
Ikipe y’abahoze bakinira Rayon Sports

Nk’uko byanagenze mu 2013, iki gikorwa kizarangwa kandi n’umukino wa gicuti uzahuza abahoze bakinira Rayon Sports n’abari muri Kiyovu Sports uzatangira saa munani z’i Bruxelles.

Bamwe mu bakinnyi bazagaragaramo hari : Chrysostome Hitimana, Minko Michel, Aimé Dollar, Lisala Tanganyika, Ndiki Ben Sosa Kitala, Murangwa Eugène, Kalisa Claude, Mudeyi Nazaire, Muvara Valens, Idi Ibrahim, Marzuku Ibrahim, Mupenzi Léon, Boumedienne, Abdu Moussa, Said Luseya, Abdallah Razak, Liongola Guy, Juma Mosi, n’abandi.

Kuri Gahunda nyuma y’uyu mukino, hazaba igitaramo cy’abahanzi Kitoko Bibarwa na Jean Paul Samputu mu rwego rwo gukusanya iyo nkunga.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.