Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Twubake Volleyball izira ingengabitekerezo ya Jenoside - Nkurunziza   

  Yanditswe na DUSINGIZIMANA REMY
 April 2016

 
 

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”, Nkurunziza Gustave arakangurira abakunzi ba Siporo by’umwihariko abakunzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko umu “Sportif” mwiza ari ufite mu mutwe we iterambere no gukunda abandi.

Nkurunziza yatangarije Imvaho Nshya uko muri FRVB biteguye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati “Nk’uko twabyemeje mu nama twagiranye na Komite Olempike y’u Rwanda tuzakora urugendo rwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo dufatanyije n’andi mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda aho tuzanashyira indabo ku mva z’abazize Jenoside ku Gisozi”.

JPEG - 716.1 kb
Perezida wa FRVB,asaba abakinnyi n’abakunzi ba Volleyball kutarangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside (Foto Bugingo F)

Yakomeje avuga ko by’umwihariko muri Volleyball bateguye igikorwa cyo gutera inkunga umwe mu barokotse Jenoside ndetse nk’uko bimaze kumenyerwa hakaba hateganyijwe irushanwa ryo kwibuka rizaba mu ntangirizo za Kamena 2016 rikazitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda n’ayo hanze y’u Rwanda.

Avuga ku mibare bafite y’abari abakinnyi, abatoza hamwe n’abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside, Nkurunziza yavuze ko kugeza ubu bamaze kugira 50 . Ati “Nta mubare uhamye w’abazize Jenoside turabona ni yo mpamvu tugishakisha amakuru kugira ngo buri muntu wese wagize uruhare mu mukino wa Volleyball ahabwe icyubahiro akwiye”.

Hari icyo asaba umukinnyi wese wa Volleyball

Perezida wa FRVB, Nkurunziza yatangaje ko umukinnyi wa Volleyball akwiye kwitwara neza muri iki gihe cyo kwibuka ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Ati “Umukinnyi wa Volleyball akwiye kuba umuntu wiyoroshya, ukunda abandi ikirenzeho akaba yiteguye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera kuko turebye abagize uruhare mu iterambere rya Volleyball twabuze, iyo baba bakiriho tuba tugeze kure muri uyu mukino. Nta gushidikanya ubu natwe tuba turi mu bihangange ku Isi”.

Mu gusoza, Perezida wa FRVB, Nkurunziza yasabye buri wese ari abakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino kubaka Volleyball izira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntaho uyu mukino wagera wubakiwe kuri yo.

Yanasabye abakunzi ba Volleyball kwitabira gahunda za Leta nko kujya mu biganiro no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

 

Comments

 
 
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.