Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Tuyisenge yahishuye impamvu adatsinda ibitego mu ikipe y’igihugu   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 May 2016

 
 

Rutahizamu w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya n’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Tuyisenge Jacques yatangaje ko nta kibazo aterwa no gukinishwa ku ruhande mu Mavubi, bitandukanye no muri Gor Mahia aho akina nka rutahizamu w’imbere.

Ibi arabivuga nyuma y’uko imibare igaragaza ko kuva yagera muri Gor Mahia muri Gashyantare 2016 amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 8 nyamara mu Mavubi yaratsinze igitego kimwe mu mikino 6, iki gitego kikaba ari icyo mu mukino wa gicuti w’u Rwanda na RDC muri Mutarama 2016.

Tuyisenge ahamya ko umukinnyi ukomeye akina neza ku mwanya wose bamushyizeho.

Ati "Nta mukinnyi ufite umwanya umwe mu kibuga, turabibona n’abakinnyi b’i Burayi uyu munsi akina ahangaha ejo akajya ahangaha. Ugomba kumenyera ku mwanya wose bagushyiraho”.

JPEG - 469 kb
Tuyisenge Jacques muri Gor Mahia mu mikino 8 amaze gutsinda ibitego 6

Akomeza agira ati "Inshingano ngira ndi ku ruhande ziba zitandukanye n’iyo ndi imbere, sinavuga ko ntahishimira kuko nari maze iminsi mpakina. Ni byo njya mu Mavubi bakahankinisha ku ruhande najya muri Gor Mahia bakanshyira k’uw’imbere ntacyo bintwaye”.

Uyu musore uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza mu kwezi Mata 2016 muri Kenya yanahishuye ko abakinnyi nka Nizigiyimana Kalim Mackenzi na Sibomana Abouba yasanze muri Gor Mahia aribo bamufashije kumenyera.

Ati "Ikintu cyamfashije ni uko nageze hariya mpasanga Abouba turaganira. Bambwira ko nje gusimbura abakinnyi bakomeye bahesheje iriya kipe igikombe. Bambwiye ko ngomba gukora cyane kugira ngo nsimbure abakinnyi batatu bagiye, gusa bansaba kwirinda kujya ku gitutu, bansaba gukina umupira wanjye, banambwira ko mu ikipe bakunda ibitego, ni yo ntajya ngaruka hagati gusa ngataha ntsinze bizaba bihagije".

Tuyisenge ari mu Rwanda aho ari kumwe n’Amavubi yitegura umukino na Mozambique wo gushaka itike ya CAN 2017, umukino uzaba taliki 04 Kamena 2016. Nyuma y’uyu mukino taliki 07 Kamena 2016 azahita asubira muri Kenya.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.