Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Tour du Rwanda 2016: Uyu munsi amasiganwa arabera ku bilometero 124.7   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 5 months ago

 
 

Tour du Rwanda 2016 irakomeza uyu munsi taliki 15 Ugushyingo 2015 hakinwa intera ya kabiri aho abasigabwa baribuhagurukire imbere ya Kigali Convention Centre basoreze mu mujyi wa Karongi aho bagomba gukora intera y’ibilometero 124 na metero 700. Iyi nzira akaba ariyo byitezwe ko abakinnyi b’u Rwanda bagomba kwigaragaza.

Mu marushanwa y’ejo, Boivin Guillaume ukomoka muri Canada akaba akinira ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel ni we wegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2016 yavaga i Kigali yerekeza i Ngoma.

N’ubwo Boivin Guillaume yegukanye iyi ntera ya mbere, umukinnyi wa Amis Sportifs y’i Rwamagana, Areruya Joseph ni we uza ku mwanya wa mbere muri rusange.

Uyu mukinnyi yageze i Ngoma ari kumwe n’abandi ariko abatanga imbere gusa uko ari abakinnyi 16 bakoresheje ibihe bimwe aho mu ntera y’ibilometero 96 na metero 400 bakoreshereje amasaha 2, iminota 12 n’amasegonda 35.

Nyuma yo kwegukana intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2016, Boivin Guillaume wegukanye shampiyona ya Canada wari ukinnye isiganwa rye rya mbere muri Afurika yatangaje ko bimushimishije cyane kuko ari ubunararibonye yungutse.

Umukinnyi Rugg Timoth wari wegukanye agace kabanza ndetse akanararana n’umwenda w’umuhondo ugararagaza uyoboye ntabwo yabashije kwitwara neza kuko intera ya Kigali kugera i Ngoma yaje ari uwa 72 naho muri rusange ari ku mwanya wa 71.

JPEG - 219.3 kb
Areruya Joseph ubu niwe uyoboye abandi muri Tour du Rwanda 2016 (Foto Bugingo F)

Ku rutonde rusange, Areruya Joseph wabaye ni we uza imbere aho mu ntera y’ibilometero 99,7 amaze gukoresha amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 38 akurikiwe na Boivin na Nsengimana Jean Bosco bakoresheje amasaha 2, iminota 16 n’amasegonda 39.

Areruya Joseph akaba atangaza ko intego bari bihaye yo gufata umwanya wa mbere ubu bagiye gukomeza gukora ku buryo bawugumana. Areruya Joseph ubu w’imyaka 20 ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana Tour du Rwanda 2016 dore ko n’umwaka ushize wa 2015 yasoje ku mwanya wa kabiri.

Kigali-Ngoma (96,4 km)

1.Boivin Guillaume 02h12’35’’
2. Solomon Zemenfes 02h12’35’’
3. Okubamariam Tesfom 02h12’35’’
4. Buru Temesgen 02h12’35
5. Eyob Metkel 02h12’35’’
Urutonde rusange (99,7 km)
1. Areruya Joseph 02h16’38”
2. Boivin Guillaume 02h16’39’’
3. Nsengimana Jean Bosco 02h16’39’’
4. Ndayisenga Valens 02h16’40’’
5. Buru Temesgen 02h16’44’’
Imyanya abanyarwanda bariho
12. Hategeka Gasore
14. Uwizeye Jean-Claude
11. Byukusenge Nathan
20.Biziyaremye Joseph
22.Byukusenge Patrick
22. Byukusenge Patrick
24. Uwizeyimana Bonaventure
26. Mugisha Samuel
45. Karegeya Jérémie
48. Hakiruwizeye Samuel
49.Nduwayo Eric
51. Ruberwa Jean
55.Ruhumuriza Abraham
59.Tuyishimire Ephrem
65.Twizerane Mathieu
73. Nizeyimana Alexis

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.