Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Tour du Rwanda 2016: ARERUYA yegukanye agace ka 4 Rusizi-Huye   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 3 months ago

 
 

Areruya Joseph, umusore ukinira Les Amis Sportifs w’i Rwamagana ni we wegukanye agace karekare ka Tour du Rwanda asize bagenzi be ku ntera y’ibilometero 140.

Abanyarwanda batandukanye bemeza ko Areruya akomeje kwitrwara neza ndetse anatanga icyizere cyo kuzahesha ishema u Rwanda ku musozo.

Saa tatu abasiganwaga bari buhagurukire i Rusizi berekeza i Huye mu nzira ndende y’isiganwa ry’uyu mwaka ibilometero 140 na metero 700, aho uwambere byari biteganijweko agera i Huye mu ma saa sita n’igice.

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka kane

Umuhanda bakoreyemo urazamuka cyane kakaba hari ku kirometero cya karindwi i Giheke. Wakwibuka ko umunyarwanda Mugisha Samuel w’imyaka 18 ukinira Benediction Club ya Rubavu, ari we ufite iki gihembo ndetse akaba ari butangire yambaye umwambaro wambikwa uwazamutse kurusha abandi.

Areruya Joseph yegukanye agace ka mbere

Nta byinshi byari byitezwe kuri Rugg Timothy wegukanye agace Karongi-Rusizi, ku munsi w’ejo yatangaje ko aka gace kuri we ari ikiruhuko, ubwo ahafi yakongera kwigaragaza ni ku wa gatandatu ubwo amagare azaba ava i Musanze yerekeza mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph, bigaragaje cyane uyu munsi mu gihe na Ndayisenga Valens ejo yari afite intego yo gutsinda uyu munsi nyuma yo kudashobora kwegukana agace Karongi-Rusizi, birumvikana ko Huye ahavuye amaramasa.

Abanyahuye kandi nyuma yo kubura umwana wabo Twizerane Mathieu wavuye mu irushanwa, amaso yose bayahanze “Mzee wa Kazi” , Ruhumuriza Abraham.

Ndayisenga Valens yagumanye umwenda w'umuhondo

Mu bakinnyi 73 batangiye isiganwa hasigayemo 67. Nyuma yaho Twizerane Mathieu wa Les Amis Sportifs, Smith Morgan wa Kenya Downunders na Haile Dawit Araya wa Eritrea bavuyemo ku gace ka kabiri, ku munsi w’ejo, Polveroni wa David wa Haute-Savoie Rhône-Alpes yo mu Bufaransa, Ruberwa Jean wa Benediction Club ya Rubavu na Nzeke Jérémie wa SNH yo muri Cameroon na bo bavuye mu isiganwa.

Agace ka kane ka Tour du Rwanda katangiriye mu mujyi wa Rusizi, abasiganwaga barerekeza i Huye baciye mu ishyamba rya Nyungwe bagafata Nyamagabe, bakoze urugendo rwa kilometero 140 ari narwo rurerure muri iri rushanwa.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye
Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo hagati mu mikino ibanza ya 2016-2017 ryaraye rifunze hano mu Rwanda. Nk’ibisanzwe ni isoko rititabiriwe cyane nk’iryo muri Nyakanga 2016, amwe mu makipe (...)

APR FC yerekeje muri Zambia
APR FC yerekeje muri Zambia

Ikipe ya APR FC yageze i Lusaka muri Zambia mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 09 Gashyantare 2017 aho yagiye gukina n’ikipe ya Zanaco FC mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (...)

Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia
Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mulisa Jimmy atangaza ko biteguye kujya muri Zambia bakitwara neza bakabona intsinzi. Zanaco FC yo muri Zambia izahura na APR FC mu mikino y’Afurika y’amakipe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.