Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Taekwondo: U Rwanda rwegukanye imidali 5 muri shampiyona ya Afurika   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Ikipe y’igihugu mu mukino wa Taekwondo yitwaye neza muri shampiyona ya Afurika “Taekwondo African Senior Championship 2016” yegukana imidali 5 ya Bronze.

Imikino ya shampiyona ya Afurika yabereye mu Misiri ahitwa Port Said kuva taliki 20 kugeza taliki 22 Gicurasi 2016. Ikipey’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 11, 4 muri bo babasha kwegukana imidali ya Bronze.

Mu begukanye imidali ni abakobwa 3 aribo Ndacyayisenga Aline, Uwababyeyi Delphine na Mushambokazi Zura naho mu bahungu ni Birushya Emmanuel . Muri iyi shampiyona y’Afurika u Rwanda rwahagarariwe n’amakipe 2 mu byiciro 2 bitandukanye harimo kwiyereka “Poomse” n’ibyo bita kurwana “Kyrogi”.

JPEG - 58.8 kb
Mushambokazi Zura (ibomoso) na Birushya Emmanuel (uwa kabiri iburyo) bamaze guhabwa imidali ya Bronze begukanye

Muri Kyrogi u Rwanda rwegukanye imidali 2 ya Bronze m bakobwa aho Ndacyayisenga Aline yaje ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda umunya-Algeria mu batarengeje ibiro 57 ndetse n’ Uwababyeyi Delphine aza ku mwanya wa 3 atsinze umunya-Misiri mu batarengeje ibiro 46.

Mu kwiyereka “Poomse”, u Rwanda rwegukanye imidali 3 aho Mushambokazi Zura na Birushya Emmanuel begukanye wa Bronze nk’ikipe. Nyuma Birushya Emmanuel yegukana umudali wa Bronze ku giti cye.

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye, Abanyarwanda bitwaye neza begukana imidali 5 ya Bronze bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 muri Afurika inyuma ya Misiri, Maroc, Algeria, Tunizia na Cote d’Ivoire ndetse n’umwanya wa 2 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara inyuma ya Cote d’Ivoire.

Umunyabanga mukuru muri RTF, Bagabo Placide yatangaje ko bishimiye umusaruro babonye kuko iyi yari inshuro ya mbere bitabiriye shampiyona y’Afurika.

Martin Koonce, umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, wanabaye n’umutoza w’ikipe y’igihugu yahawe ishimwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Misiri rifatanyije n’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika “African Taekwondo Union” nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino wa Taekwondo muri Afurika.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda igaruka mu Rwanda uyu munsi taliki 24 Gicurasi aho bazagera ku kibuga cy’indege i Kanombe saa saba z’amanywa (13h00).

 

Comments

 
 
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze

Intumwa y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA”, Daniel Krebs, ushinzwe ibijyanye n’ibikoresho na gahunda y’ibikorwa bibyara inyungu yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Ishyirahamwe ry’umupira (...)

Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro
Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagurumu Rwanda “FERWAFA” buravuga ko butishimiye imyitwarire y’amakipe atatu yananiwe kumenyekanisha imisoro y’imyenda abereyemo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (...)

Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.