Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Taekwondo: Ikipe y’u Rwanda yegukanye imidali 10 muri Kenya   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 30 March

 
 

Ikipe y’igihugu y’umukino njyarugamba wa “Taekwondo” yegukanye imidali 10 harimo 4 ya zahabu n’igikombe mu irushanwa ryiswe “Chairman’s Cup 2016” ryabereye i Mombasa muri Kenya.

Ni irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 12 rihuza ibihugu 5 byo muri Afurika y’i Burasirazuba. Ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 11 barimo abahungu 8 n’abakobwa 3. Isoza yegukanye imidali 4 ya zahabu, 3 y’umuringa n’indi 3 ya Feza.

Mu bakobwa Ndacyayisenga Aline yatsinze Mushambokazi Zura ku mukino wa nyuma mu batarengeje ibilo 57, Umurerwa Laissa nawe atwara igikombe mu batarengeje ibilo 51.

JPEG - 66.7 kb
Ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo mu mwaka ushize

Mu bahungu, Niyigeze Jean de Dieu yatwaye umudali wa Zahabu mu batarengeje ibilo 58 naho Mwemezi Cedrick awutwara mu batarengeje ibilo 68. Abakobwa b’u Rwanda ni bo basigaranye igikombe naho mu bagabo u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kenya.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika

Felicite Rwemarika, umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda (FERWAFA) ushinzwe by’umwihariko iterambere ry’umupira w’abagore aremeza ko mu gihe cy’imyaka ibiri abanyarwanda bazaba bafite ikipe (...)

Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC
Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC

Umutoza mushya wa APR FC, Jimmy Mulisa aravuga ko nyuma yo guhabwa iyi ikipe agiye kuvugurura imikinire yayo. Ayo mavugurura Mulisa ateganya ni ayo gutuma APR FC igiye kujya ikina umupira (...)

Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego
Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 ku buryo kugeza itaratsindwa umukino n’umwe ndetse ntirinjizwa igitego mu izamu ryayo, ibintu biboneka gake muri shampiyona (...)

Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze
Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC wanabaye umukinnyi w’ikirangirire w’iyi kipe, Jimmy Mulisa aratangaza ko yiteguye guha ubumenyi akanavugana n’abantu baziranye mu rwego rwo gufasha abakinnyi ba APR (...)

Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza
Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza

Mu buzima busanzwe, buri wese agira icyo ashobora kuruta ibindi ndetse akanagira n’ikintu aba afitemo intege nke. Kwimenya bigufasha mu gufata ingamba zizagenga ubuzima bwawe. Ni nako bimeze kuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.