Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Rayon Sports yemeye gutangira shampiyona imaze gukemura ibibazo byayo na APR FC   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 3 months ago

 
 

Kuri uyu wa gatanu: Rayon Sports vs Police (Stade ya Kigali, 18:00)
Ejo kuwa gatandatu: Pepiniere vs Mukura (Kicukiro, 15:30), Etincelles vs Gicumbi (Umuganda, 15:30), Bugesera FC vs Kiyovu SC (Bugesera; 15:30)
Ku Cyumweru : Marines VS Espoir FC (Umuganda, 15:30), Sunrise FC vs AS Kigali (Kigali, 15:30), Kirehe FC vs Musanze FC (Kirehe; 15:30), PR FC vs Amagaju (Stade de Kigali; 15:30)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeye gukina umukino wa shampiyona uza kuba uyu munsi ku wa gatanu, nyuma yo gukemura ibibazo bwari bufitanye na APR FC.

JPEG - 61.4 kb
Imanishimwe-Emmanuel, wari izingiro ry ’ibibazo yemejwe nk’uwa APR

Ni ibibazo byari bishingiye ku bakinnyi Imanishimwe Emmanuel wagaragaraga ku rutonde rw’amakipe yombi n’abakinnyi Nova Bayama, Rwigema Yves na Rwatubyaye Abdoul barererewe mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC bimwa ibyangombwa (Licences) byo gukina muri Rayon Sports nyuma yo kuyerekezamo.

Nyuma y’inama yabaye ejo hashize ku gicamunsi, impande zombi zemeje ko « Imanishimwe agomba gukinira APR FC, naho Rwigema Yves na Nova Bayama bagahabwa ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports. Naho ikibazo cya Rwatubyaye nticyasuzumwa kuko atari mu Rwanda. »

Hanzuwe kandi ko « Rayon Sports itanga indezo kuri Bayama na Rwigema ingana n’amafaranga miliyoni imwe kuri bombi; naho APR igaha Rayon Sports amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 ahwanye na 40% by’amafaranga yaguzwe Imanishimwe ’’.

Nyuma yo gukemura ibi bibazo, Rayon Sports yari yamaze kuvuga ko idakina bitaracyemurwa, iraza guhura na Police FC mu mukino uza gufungura shampiyona.

Rayon Sports iraza gukina idafite Ismael Diarra, rutahizamu ukomoka muri Mali wavunikiye mu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na AS Kigali ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Police ikaba igiye gukina uyu mukino yari imaze iminsi ine mu mwiherero i Muhanga hamwe n’umutoza mushya Seninga ufite abakinnyi bashya. Biteganyijwe ko indi mikino izaba ku wa gatandatu no ku cyumweru.

Muri rusange imikino ibanza ya shampiyona izatangira taliki 14 Ukwakira 2016 isozwe kuya 28 Mutarama 2017 naho iyo kwishyura izatangira ku ya 11 Gashantare 2017 isozwe ku ya 25 Kamena 2017.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.