Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka 11   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 July 2016

 
 

Rayon Sports 1-0 APR FC
AS Kigali 1-0 Espoir FC

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cyatsinzwe na Ismaila Diarra mu minota ya nyuma y’umukino.

Iyi kipe yari yakinnye umukino wa nyuma umwaka ushize wa 2015 ikabura igikombe itsinzwe na Police FC igitego 1-0 yahabwaga amahirwe yo gutsinda APR FC ariko mu kibuga biza guhinduka kuko byategereje umunota wa 90 kugira ngo Ismaila Diarra atsinde igitego ku mupira wari utewe na Kwizera Pierrot, umunyezamu Kwizera akawugarura nyuma Diarra agahita atsinda igitego.

JPEG - 386.6 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports ishimira igikombe cy’Amahoro iyi kipe yaherukaga muri 2005 (Foto James R)

Iyi yari inshuro ya 3 (2002, 2010 na 2016) aya makipe ahurira ku gikombe cy’Amahoro akaba ari ubwa mbere Rayon Sports itsinze APR FC.

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka 11 dore ko yaherukaga kugitwara muri 2005 itsinda Mukura ibitego 3-0.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, umutoza wa Rayon Sports Masudi Juma wanakiniye iyi kipe yatangaje ko afite ibyishimo kuba abashije guhesha ikipe ya Rayon Sports igikombe.

Kuba uyu mutoza yari yabanje hanze rutahizamu Davis Kasirye watsinze APR FC ibitego 3 muri 4 bayitsinze mu mukino uheruka, Masudi yavuze ko ari uburyo bw’imikinire. Ati “Wabonye ko APR FC yari yakinishije abakinnyi benshi hagati byasabaga ko natwe tuzana abakinnyi benshi hagati ni yo mamvu napanze, Kwizera, Sefu na Mugheni Fabrice”.

Umutoza wa APR FC, Nizar Khanfir yatangaje ko ashimira ikipe ya Rayon Sports kuko yakinnye neza. Avuga ko batangiye bazibira iyi kipe ndetse mu gice cya kabiri bakagerageza gusatira ariko ku gakosa gato batsindwa igitego mu minota ya nyuma.

Ati “Ni uku mu mupira w’amaguru bigenda ku gikombe haboneka utsinda cyangwa utsindwa”.

Ikipe ya Rayon Sports yahawe igikombe na miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, APR FC ihabwa miliyoni 4 naho AS Kigali yegukanye umwanya wa 3 itsinze Espoir FC igitego 1-0 ihabwa miliyoni 1,5. Ismaila Diarra akaba yahawe ibihumbi 500 nk’uwatsinze ibitego byinshi (7).

Ni igikombe cya 10 Rayon Sports yegukanye (1976, 1979, 1980, 1982, 1989, 1993, 1998, 2003, 2005 na 2016). Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “CAF Confederation Cup”.

 

Comments

  • July 2016

    NTACYO TWANENGA ABAGIZE IKIPE YA RAYON AHUBWOBADUFASHE NTIZASUBIRE INYUMA APR IMENYEKO IYO UKUZE UBA UKUZE,UKAZE.


 
 
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye
Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo hagati mu mikino ibanza ya 2016-2017 ryaraye rifunze hano mu Rwanda. Nk’ibisanzwe ni isoko rititabiriwe cyane nk’iryo muri Nyakanga 2016, amwe mu makipe (...)

APR FC yerekeje muri Zambia
APR FC yerekeje muri Zambia

Ikipe ya APR FC yageze i Lusaka muri Zambia mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 09 Gashyantare 2017 aho yagiye gukina n’ikipe ya Zanaco FC mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.