Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Rayon Sports na DCMP bigiye kugirana umubano wihariye nyuma yo kugura Kasirye   

  Yanditswe na MURENGERANTWARI DOMINIQUE
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ikipe ya Daring Club Motema Pembe “DCMP” n’ubwa Rayon Sports bugiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye nyuma y’uko ikipe y’i Kinshasa irangije gusinyisha Davis Kasirye umugande wakiniraga Rayon Sports.

Aya masezerano azaba ashingiye ku guhanahana abakinnyi n’indi mikoranire nko gukina imikino ya gicuti nk’uko Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yabitangarije Imvaho Nshya ageze ku kibuga cy’indege cy’i Kinshasa agaruka mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko ku wa kabiri taliki 26 Nyakanga 2016 abayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Gacinya Denis n’umunyamabanga mukuru Gakwaya Olivier basoje ibiganiro n’ikipe ya DCMP bijyanye n’umukinnyi Kasirye Davis banajyanye muri RDC.

JPEG - 110.7 kb
Davis Kasirye wamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri DCMP yo muri RDC

Gakwaya Olivier yavuze ko ibiganiro byagenze neza birangira Kasirye asinye amasezerano y’imyaka ibiri akazajya muri RDC mu ntangiriro za Kanama 2016 avuye mu biruhuko azagirira iwabo muri Uganda.

Gakwaya yavuze ko Rayon Sports izahabwa 60% by’amafaranga yose yaguzwe Kasirye bizwi ko ari ibihumbi 60 by’amadolari ahwanye na miliyoni 48 yo kugura amasezerano y’imyaka ibiri yari asigaranye muri Rayon Sports.

Bivuze ko Rayon Sports izahita ibona miliyoni 9,5. Kasirye yerekeje muri DCMP nyuma yo gufasha Rayon Sports gutwara igikombe cy’amahoro akanayitsindira ibitego 13 muri shampiyona ya 2015-2016.

 

Comments

 
 
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.