Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Rayon Sports izahura na APR FC mu irushanwa rya AS Kigali   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 September 2016

 
 

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda B ikipe ya Rayon Sports izahura na APR FC ku mukino wa 1/2 cy’irangiza naho Vita Club ikine na Kiyovu.

Imikino ya nyuma mu matsinda, mu itsinda A, ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-2 naho Vita Club itsinda Dauphin Noir ibitego 4-0. Mu itsinda B, Police FC yatsinze Sunrise FC ibitego 3-1 naho Rayon Sports itsindwa na Kiyovu ibitego 2-1.

JPEG - 166.2 kb
Rayon Sports iherutse no gutsinda Sunrise ibitego bine ku busa

APR FC yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 7 ikurikiwe na Vita Club n’amanota 7. Mu itsinda B, Kiyovu ni yo yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 6 inganya na Rayon Sports gusa Kiyovu iba iya mbere kuko harebwe umukino wabahuje.

Imikino ya 1/2 izaba ejo ku wa Kane taliki 15 Nzeri 2016 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Comments

 
 
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.