Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Rayon Sports irakina na Gicumbi imaze imikino ine itsindwa   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, uyu munsi taliki 17 Gicurasi 2016 irakira ikipe ya Gicumbi FC ku mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.

Rayon Sports, iherutse gutakaza amanota inganya na Sunrise FC irasabwa kudatakaza umukino n’umwe muri 7 isigaranye mu gihe yaba yifuza kwegukana igikombe. Rayon Sports igiye gukina na Gicumbi FC imaze imikino 4 ikurikiranye itsindwa .

Ikipe ya Gicumbi FC yitwara nabi muri iyi minsi ahanini bitewe n’imiyoborere dore ko mu minsi yashize havuzwemo imibereho mibi y’abakinnyi aho babagaho nabi ndetse ntibanahembwe.

JPEG - 132.2 kb
Ubwo Rayon Sports yatsindaga Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza

Gutsinda umukino baza gukina na Rayon Sports ishaka igikombe bishobora kugora umutoza Ruremesha Emmanuel umaze iminsi yemeza ko iyi kipe yagize ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku mikoro hagatubitiraho imikino yegeranye.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 52 inyuma ya APR FC ifite amanota 55 irashaka amanota 3 ngo ikomeze kwizera igikombe cya shampiyona.

Nyuma yo gutaka amanota imbere ya Sunrise FC, umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yavuze ko bagize imbogamizi z’ikibuga; afite inteko y’uko nta wundi mukino agomba gutakaza.

Mu mukino ubanza, Rayon Sports yatsindiye Gicumbi FC iwayo ibitego 2-0 byatsinzwe icyo gihe na Ismaila Diarra ukomoka muri Mali warukinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe.

Kuva muri 2013, aya makipe amaze gukina imikino 5, muri yo Rayon Sports yatsinze imikino 4 naho Gicumbi FC itsinda umukino 1, mu gihe aya makipe ataranganya na rimwe.

Rayon Sports irakina uyu mukino yagaruye abakinnyi bayo Nshuti Xavio, Imanishimwe Djabel na Muhire Kevin bari mu Mavubi U-20 na rutahizamu Kasirye utarakinnye umukino wa Bugesera na Sunrise FC kuko yari iwabo muri Uganda.

Undi mukino uteganyijwe ni Bugesera FC irakira Sunrise FC birakinira i Nyamata. Indi mikino izakomeza ejo taliki 18 Gicurasi 2016.

 

Comments

 
 
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze

Intumwa y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA”, Daniel Krebs, ushinzwe ibijyanye n’ibikoresho na gahunda y’ibikorwa bibyara inyungu yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Ishyirahamwe ry’umupira (...)

Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro
Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagurumu Rwanda “FERWAFA” buravuga ko butishimiye imyitwarire y’amakipe atatu yananiwe kumenyekanisha imisoro y’imyenda abereyemo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (...)

Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.