Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Rayon Sports irakina na Etincelles FC umukino w’ikirarane   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 25 May

 
 

Mbere gato y’uko shampiyona isubikwa kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu “Amavubi”, ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, uyu munsi taliki 25 Gicurasi 2016 irakina na Etincelles FC umukino w’ikirarane.

Uyu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wagombaga gukinwa taliki 24 Mata 2016 urasubikwa kuko abakinnyi 3 ba Rayon Sports bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 bitegura umukino wa Uganda mu gushaka itike ya CAN U-20.

Rayon Sports ubu ifite amanota 53 inyuma ya APR FC ifite amanota 58. Uretse uyu mukino wa Etincelles FC ifite n’undi mukino na AS Muhanga kugira ngo yuzuze imikino 26. Ibi bikaba biha iyi kipe amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe mu gihe yaba itsinze imikino isigaranye.

JPEG - 319.2 kb
Rayon Sports irasabwa gutsinda Etincelles FC kugira ngo yizere gukomeza guhanganira igikombe na APR FC (Foto Gentil)

Mu mikino ibiri iheruka, Rayon Sports ntabwo yitwaye neza kuko yanganyije na Sunrise FC 0-0 nyuma inganya na Gicumbi FC igitego 1-1. Ikipe ya APR FC yari yabaye nk’ihaye intera Rayon Sports, umukino w’umunsi wa 26 yatsinzwe na Espoir FC igitego 1-0 byongerera amahirwe Rayon Sports yo guhatana.

Iyi kipe ya Rayon Sports ukuyemo umukino wa Etincelles FC iza gukina, isigaje AS Muhanga, Kiyovu, Espoir FC, Amagaju na Musanze FC naho APR FC isigaje imikino 4 harimo Amagaju FC, Musanze FC , Marines FC na AS Kigali.

Etincelles FC iheruka gutsinda Rayon Sports muri 2013

Ikipe ya Etincelles FC iheruka gutsinda Rayon Sports taliki 12 Ugushyingo 2013 ibitego 2-1, aya makipe akaba amaze gukina imikino 5 ya shampiyona aho Rayon Sports yatsinze imikino 3, zikanganya umwe naho Etincelles FC itsinda umwe. Umukino wa shampiyona uheruka zanganyije 0-0.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 53 ikaba ishaka igikombe naho Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 26 aho iri mo kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere.

Nyuma y’uyu mukino, shampiyona irahita isubikwa izongere gusubukurwa taliki 07 Kamena 2016 hakinwa umunsi wa 27 aho Rayon Sports izakira Kiyovu mu gihe APR FC izaba yagiye gusura Amagaju FC i Nyamagabe.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ufite  igitego kimwe ashaka gusoza afite 15
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ufite igitego kimwe ashaka gusoza afite 15

Bigirimana Issa, rutahizamu w’ikipe ya APR FC w’imyaka 23 aratangaza ko yifuza gukora amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2016/2017. Ni umuhigo usa n’utoroshye (...)

Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika

Felicite Rwemarika, umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda (FERWAFA) ushinzwe by’umwihariko iterambere ry’umupira w’abagore aremeza ko mu gihe cy’imyaka ibiri abanyarwanda bazaba bafite ikipe (...)

Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC
Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC

Umutoza mushya wa APR FC, Jimmy Mulisa aravuga ko nyuma yo guhabwa iyi ikipe agiye kuvugurura imikinire yayo. Ayo mavugurura Mulisa ateganya ni ayo gutuma APR FC igiye kujya ikina umupira (...)

Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego
Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 ku buryo kugeza itaratsindwa umukino n’umwe ndetse ntirinjizwa igitego mu izamu ryayo, ibintu biboneka gake muri shampiyona (...)

Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze
Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC wanabaye umukinnyi w’ikirangirire w’iyi kipe, Jimmy Mulisa aratangaza ko yiteguye guha ubumenyi akanavugana n’abantu baziranye mu rwego rwo gufasha abakinnyi ba APR (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.