2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports igiye gushyikirizwa igikombe cya shampiyona

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-07 06:24:11

 
Share on:
 
Yasuwe:226
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016-2017, ejo ku wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga 2017 izashyikirizwa igikombe yegukanye mu mukino uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice (15h30).

Iyi kipe izakirizwa igikombe nyuma y’umukino wa gicuti uzayihuza n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yageze mu Rwanda ejo hashize tariki 06 Nyakanga 2017.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona tariki 17 Gicurasi 2017 itsinze Mukura ibitego 2-0 habura mikino 4 ngo shampiyona isozwe.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuje ko bahabwa igikombe ku mukino bagomba gukina na APR FC kuko ari bo bari bwakire ariko mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bavuga ko bagomba kubaha igikombe shampiyona irangiye.

JPEG - 446.5 kb
Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cya shampiyona nyuma y’umukino wa gicuti na Azam FC

Umukino Rayon Sports yagombaga gukina usoza shampiyona wari uwa Kiyovu kuri Sitade Mumena, ubuyobozi butangaza ko bahabwa igikombe ku mukino batakiriye. Aha ni ho hafashe icyemezo ko hazategurwa umukino wa gicuti, Rayon Sports igashyikirizwa igikombe.

Ikipe ya Rayon Sports babifashijwemo na AZAM TV itera inkunga shampiyona y’u Rwanda bateguye umukino wa gicuti na AZAM FC .

Mu kwitegura uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma yatangaje ko bifuza gusoza bashimisha abana babo.

Ati “Turifuza gutsinda uyu mukino tuhabwamo igikombe twakoreye. Tugomba gukoresha imbaraga tugatsinda”.

Muri uwo mukino, abakinnyi b’iyi kipe barimo Nshuti Xavio wagiye muri AS Kigali na Nsengiyumva Moustapha bashobora kuzagaragara n’ubwo barangije kwerekeza mu yandi makipe.

Nyuma y’umukino, Rayon Sports izahabwa igikombe cya shampiyona cya 8 mu mateka yayo inahabwe miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri uyu munsi kandi biteganyijwe ko hashobora kwerekanwa bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije.

Rayon Sports yasoje ku mwanya wa mbere n’amanota 73 ikurikirwa na Police FC n’amanota 61, bwa mbere mu mateka ikipe irusha iyikurikiye amanota menshi (12). Iki gikombe cyiyongereye ku cyo yatwaye mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004 na 2013.

BUGINGO FIDELE

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE