Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Police FC iracyakomeye ku mutoza Casa umaze imikino 5 adatsinda   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 May 2016

 
 

Ubuyobozi bwa Police FC bwongeye gushimangira ko bugikomeye ku mutoza wabo Casa Mbungo Andre, n’ubwo amaze imikino itanu adatsinda, akaba atanabarizwa mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, CIP Mayira Jean de Dieu, umunyamabanga mukuru wa Police FC yemeje ko bagikomeye ku masezerano bagiranye na Casa Mbungo asigaje umwaka n’igice muri itatu yasinye.

Ibi yabivuze nyuma y’aho bikomeje kuvugwa ko Police FC ishobora gusezerera Casa, utaragaragaza umusaruro mwiza wo gutwara igikombe cya shampiyona nk’uko yabisabwe n’ubuyobozi bwa Police FC bwabitangaje bumaze gutwara igikombe cy’Amahoro muri Nyakanga 2015.

JPEG - 78.2 kb
Umutoza wa Police FC, Casa umaze imikino 5 muri shampiyona atabona intsinzi (Foto Gentil)

CIP Mayira yemeje ko bamaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-1 kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Police FC yakoranye inama na Komiseri mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Police FC, Mayira atangaza ko bagikomeje kubahiriza ibyo bavuganye n’umutoza.

Ati "Umutoza wacu asigaje umwaka n’igice ku masezerano. Ibyo kumwirukana ntabihari, ni ibinyoma. Gusa iyo abantu bari mu bihe bikomeye amagambo aba ari menshi, abantu bakavuga ibyo bitekereje".

Mayira yakomeje agira ati "Igikurikiraho ni uko twegera abakinnyi nk’uko twanabitangiye ubwo umuyobozi mukuru wa Police FC yabasuraga bakamubwira ko bagiiye kwisubiraho".

CIP Mayira yanemeje ko abayobozi be bakunda intsinzi ku buryo bibaye ngombwa bahindura umutoza mu gihe babona ari cyo gisubizo, n’ubwo adatangaza igihe bizabera.

Ibi byose bibaye nyuma y’uko Police FC itsinzwe na Sunrise igitego 1-0 ku munsi w’umunsi wa 21, umukino wa 5 idatsinda nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-0, APR FC 2-1, inganya na Rwamagana 0-0, inatsindwana na Rayon Sports 3-1.

Kuva Casa yagera muri Police FC muri 2014, amaze gukina imikino 63 hatarimo iya gicuti (47 ya shampiyona, 6 y’igikombe cy’Amahoro, imikino 6 ya CECAFA n’imikino 4 ya CAF Confederation Cup ), muri yo yatsinze imikino 30, anganya 21, atsindwa 12. Ubu Police FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 32 ku rutonde rwa shampiyona.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.