Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Perezida wa Mukura yagaragaje igituma ruhago yo mu Rwanda idashorwamo imari   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 August 2016

 
 

Perezida wa Mukura VS akaba n’umwe mu baterankunga b’iyi kipe, Nizeyimana Olivier yavuze ko kuba bigoranye kugaruza amafaranga washoye ari yo mpamvu nyamukuru ituma abantu banga gushora amafaranga yabo mu makipe y’umupira w’amaguru yo mu Rwanda.

Ibi yabivuze abisubiza Imvaho Nshya ku kibazo cy’inyungu ziba mu gufasha amakipe yo mu Rwanda, nyuma y’uko yiyemeje gutanga muri Mukura miliyoni 25 buri mwaka zinyuzwa muri Sosiyete ye itwara abagenzi ya Volcano, akanongeraho imodoka na Lisansi yo gutwara abakinnyi b’iyi kipe aho yakiniye hose.

Nizeyimana yavuze ko kuri we abikora nk’umuntu ukunda Mukura naho ngo abikoze muri businesi yahomba kuko bigoye kugaruza amafaranga washora mu ikipe.

Ati “Muri iki gihugu biracyagoye, mu Rwanda abantu babikora nko gufasha. Ni nayo mpamvu amakipe menshi atabona abaterankunga. Gutera inkunga Mukura nka Olivier cyangwa se nka Volcano si ikindi ni uko nyikunda nkaba ndi n’umwe mu banyamuryango bayo’’.

JPEG - 125.5 kb
Perezida akaba n’umuterankunga w’ikipe ya Mukura Nizeyimana Olivier avuga ko impamvu abaterankunga babura ari uko nta nyumgu babona

Kuri Nizeyimana, ikibazo cy’umubare muke w’abafana ku bibuga ni kimwe mu mbogamizi ku bashoramari, ariko bikaba bikwiye guhinduka bikava ku rwego rwo gutanga inkunga bikaba gufatanya ibikorwa aho buri wese yungukira mu bufatanye.

Ati “Mu bihugu byateye imbere mu mupira, biba ari ubufatanye. Ugafasha ikipe wizeye ko hari icyo uzabona. Ibyo ni byo tutarageraho u Rwanda rurimo ruratera imbere, kandi abantu batekereza kuri businesi, buri wese ashaka kugira ngo abone inyungu. Nk’ubu Mukura ifite abantu benshi bitanga, ariko turimo kugerageza kugira ngo tujye mu bya Businesi aho buri wese yakunguka”.

Ikibazo cy’abafatanyabikorwa ni kimwe mu bihangayikishije abayobozi ba Mukura baheruka kwemeza ko bazakoresha miliyoni 159 zirimo miliyoni 102 z’Akarere ka Huye, miliyoni 25 za Volcano na miliyoni 15 za Fahico Ltd .

Nizeyimana uyobora iyi kipe avuga ko hari gutekerezwa uburyo hajyaho umushinga washyigikira Mukura mu buryo burambye no mu gihe nk’Akarere kaba gakuyemo inkunga.

Nizeyimana yagizwe Perezida wa Mukura VS mu 2011, yongera gutorerwa manda ya kabiri y’imyaka 4 ari nayo ya nyuma muri 2015.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.