Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Perezida wa FERWAFA yasabiwe gufungwa imyaka 3   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaule n’umunyamabanga mukuru, Mulindahabi Jean Olivier bashinjwa gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko basabiwe gufungwa imyaka 3.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Mulindahabi yatawe muri yombi muri Gashyantare 2016 akurikiranweho ibyo gutanga isoko rya Hoteli igomba kubakwa na FERWAFA.

Mu kuburana kwe Mulindahabi yakomeje kugaragaza ko we ibyo yakoraga yabaga yabitegetswe na Komite nyobozi iyobowe na Perezida Nzamwita kandi ko atari no mu kanama gatanga isoko.

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita ubwo taliki 06 Kamena 2016 yitabaga Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga we n’umunyamabanga we uburana afunze basabiwe gufungwa imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 2 kuri buri wese. Aba bagabo bakaba bahakana ibyo baregwa banavuga ko FERWAFA ari urwego rwigenga.

Iyo Hoteli y’inyenyeri 4 yagombaga kubakwa na Miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda harimo agomba gutangwa na FIFA andi bakaba bari kuyafata muri Banki nk’inguzanyo.

 

Comments

 
 
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.