Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Perezida wa FERWAFA, De Gaulle yagizwe umwere   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nzamwita De Gaulle yagizwe umwere ku cyaha yari akurikiranweho cyo gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya Ferwafa ashingiye ku itonesha n’icyenewabo.

Umunyamabanga Mukuru w’iryo syirahamwe, Mulindahabi Olivier we yahanishijwe gufungwa amezi atandatu.

JPEG - 273.4 kb
Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaulle

Mulindahabi ari kumwe na Eng Muhirwa Adolphe wari ushinzwe kwiga amadosiye y’abasabye isoko ryo kubaka Hoteli bafunzwe taliki 09 Gashyantare 2016 bazira kuba barakoresheje itonesha mu guha isoko sosiyete Expert Co Ltd ya Segatabazi Protais yari yaciye miliyari 4, miliyoni 182 n’ibihumbi 721 n’amafaranga 180 ntirihabwe Horizon yo yari yaciye miliyari 3, miliyoni 921 , ibihumbi 484 n’amafaranga 744.

Eng Muhirwa yakoze raporo yagaragayemo izi sosiyete zombi mu cyiciro cya nyuma ariko ntiyagaragaje impamvu bahisemo guha isoko Expert Co Ltd . We akaba yaravuze ko yibeshye.

Iki cyaha ariko cy’itonesha, umuyobozi w’urukiko rwa Nyarugunga yagaragaje atari cyo aba baregwa bakoze ahubwo ko bahamwa n’icyaha cyo gusesagura umutungo ufitiye inyungu rubanda kuko batumye FERWAFA ihomba miliyoni 261, ibihumbi 236 n’amafaranga 431 ari cyo cyahamye Mulindahabi naho Eng Muhirwa akaba yarabaye icyitso. Aba bombi bahanishijwe gufungwa amezi 6.

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita yagizwe umwere kuko yashinjwaga gusinya amasezerano. Urukiko rukaba rwarasanze nta ruhare yagize mu gukora aya masezerano. Mulindahabi na Eng Muhirwa bakaba bari bamaze amezi 4 bafunze bivuze ko nibatajurira bazafungw akugeza muri Kanama 2016.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.