Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Okoko yashyize asinya amasezerano muri Mukura   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 August 2016

 
 

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze ukwezi n’igice, ikipe ya Mukura VS yahaye amasezerano mashya y’umwaka umwe, Okoko nk’umutoza mukuru wayo.

Ni ibiganiro byari byaratangiye muri Nyakanga 2016 nyuma y’uko shampiyona irangiye ndetse impande zombi zirumvikana hasigara gusa gushyira umukono ku masezerano.

Ibyo gushyira umukono ku masezerano byaje gutinzwa n’uko Okoko yahise asubira i Burundi kureba umuryango we. Nyuma yo kugaruka ni bwo ku wa Mbere taliki 22 Kanama 2016 yashyize umukono kuri aya masezerano yiyemeza kuzatwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.

JPEG - 82.7 kb
Okoko nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Mukura yiyemeje gutwara igikombe

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Okoko yagize ati ’’Intego yanjye ni uguteza imbere abana, uko batera imbere ni nako umupira w’ikipe uzazamuka’’. Yungamo ati ’’Umutoza ni we kipe, akoresha abakinnyi afite. Umwaka ushize twari dufite abakinnyi beza, ariko n’abo twazanye tuzi ko ari abatekinisiye bakaba banafite ubushake. Tuzakora twese kandi buri wese ashaka kwiyubakira izina’’.

Ni mu gihe iyi kipe yamaze kugura abakinnyi bashya ari bo Bukuru Christophe, Ndikumana Patrick, Bagiyrayezu Fabien, Djumaine Hassan (Rwamagana City FC), Simpenzwe Hamidu, Hassan (Marines) bose bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe ya Mukura yanatakaje abakinyi barimo Hakizimana Muhadjiri wagiye muri APR FC na Ndayishimiye Celestin wagiye muri Police FC. Mukura VS yaraye inatangiye imyitozo yo kwitegura shampiyona n’irushanwa ryateguwe na AS Kigali.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.