Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Nzarinda mpfa ntasubiye muri APR FC - Rwigema   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 3 months ago

 
 

Rwigema Yves, umukinnyi mushya wa Rayon Sports ariko wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, yatangaje ko azarinda apfa adasubiye muri iyo kipe.

Aya magambo yayatangaje ku wa Gatandatu nyuma yo gukina umukino we wa mbere muri Rayon Sports kuva yayerekezamo muri Kanama avuye muri APR FC, mu mukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino, Rwigema yabwiye abanyamakuru ko yishimiye gukina bwa mbere muri Rayon Sports nyuma y’ibibazo by’imvune yari amaranye iminsi.

JPEG - 269.9 kb
Rwigema Yves

Abajijwe ku makuru amaze iminsi atambuka mu binyamakuru, birimo n’inkuru y’Imvaho Nshya yavugaga ko APR Fc ikibara Rwigema Yves nk’umukinnyi wayo, uyu musore yasubije ko ari umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho.

Rwigema yongeyeho ko adashobora gusubira muri APR FC kuko yahavuye nabi, bityo akaba yifuza kutazahasubira bibaho.

Rwigema ati ’’Navuyeyo ntishimye, sinapfa gusubirayo. Ntibishoboka, sinasubirayo. Nta na rimwe mu buzima, kuko nahavuye nabi, ni ibintu byinshi ntavugira mu itangazamakuru. Nzemera njye ahandi, ariko muri APR FC oya!’’

Mu kwezi gushize Rwigema nabwo yari yatangaje ko nta masezerano yigeze asinyira APR FC nubwo ariyo yamureze, yemeza ahubwo ko ari muri Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu kumusubiza, Kalisa Adolphe, umunyamabanga mukuru wa APR FC yatangarije Imvaho Nshya , ko Rwigema Yves na Rwatubyaye Abdoul, bakibafata nk’abakinnyi babo mu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Kuri ubu, ijambo rya nyuma rifitwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, rizatanga ibyangombwa kugira ngo hamenyekane ikipe aba bakinnyi bazakinira hagati ya APR FC na Rayon Sports.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.