Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Nyuma ya Jenoside umukino wo gusiganwa ku magare wari warazimye   

  Yanditswe na Dusingizimana Remy
 April 2016

 
 

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yashenye byinshi muri siporo Nyarwanda, isiga Abakinnyi, abatoza, abaterankunga n’abafana bahaburiye ubuzima.

Perezida w’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Bayingana Aimable atangaza ko mu mikino yashegeshwe na Jenoside, umukino wo gusiganwa ku magare urimo.

Ati “Nyuma ya Jenoside wamaze imyaka irenga 5 usa n’ uwazimye aho wongeye kuzahuka mu mwaka wa 2000”.

Mu kiganiro Perezida wa FERWACY, Bayingana yagiranye n’Imvaho Nshya yagize byinshi atangaza ku bibyo bateganya gukora muri iyi minsi yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22.

JPEG - 395.3 kb
Perezida wa FERWACY, Bayingana

Avuga ko taliki 14 Gicurasi 2016 hari isiganwa rizahagurukira i Bugesera rikanyura mu mujyi wa Kigali.

Ati “ Muri iri siganwa tuzatambutsa ubutumwa bwo kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

Kugeza ubu nta mibare ihamye y’abari muri uyu mukino mukino bahitanywe na Jenoside. Bayingana yagize ati “Ni byo koko hari abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana bacu bahitanywe na Jenoside duhora twibuka gusa imibare iracyakomeza kuza uko tugenda tubona amakuru hirya no hino aho bari batuye”.

Ku bijyanye n’ingaruka Jenoside yateje muri uyu mukino, yagize ati “Ingaruka ni nyinshi hari abakinnyi bacu bakundaga uyu mukino ndetse bahatanaga uko bishoboka bishwe, abaterankunga nabo bari benshi hari n’umubare munini w’abafana bishwe muri Jenoside. Ingaruka zo gutakaza aba bantu zatumye umukino wacu usa n’uzimye aho waje kongera kuzahuka mu 2000”.

Bayingana yatanze inama ku bakinnyi

Perezida wa FERWACY yagize inama aha abakinnyi b’uyu mukino.

Ati “Jenoside yatewe n’abantu ni nabo bayihagarika, abakinnyi bakagombye kurushanwa gusa ntibagire ibintu by’urwango bibasigaramo aho bumva ko kuba mugenzi wabo yabatsinze bitumvikana bakifuza kumwihimuraho, ibyo ntabwo bikwiye umukinnyi w’uyu mukino w’amagare. Buri mukinnyi wese akwiye kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera ahubwo agaharanira iterambere ry’umukino w’amagare”.

Bamwe mu bari mu mukino wo gusiganwa ku magare bazize Jenoside

Urutonde rumaze kujya ahagaragara rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 muri uyu mukino harimo Gasinzigwa Edouard (Umukinnyi-Cinee Elmay), Gahutu Theophile (Umukinnyi - Cinee Elmay), Kayumba (Umukinnyi - Club Rwamagana), Kayibanda (Umukinnyi - Club Rwamagana), Ariette (Umukinnyi - Club Gisenyi) , Musoni Francois (Umukinnyi - Club Butare), Sakumi Anselme (Visi-Perezida wa FERWACY) na Gasato (Umukanishi w’ikipe y’igihugu).

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.