Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Nyuma y’umunsi wa 29, shampiyona y’u Rwanda irasubikwa   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Uyu munsi

Bugesera-AS Muhanga(Nyamata-15h30), Gicumbi-Kiyovu (Gicumbi-15h30), ASKigali-Police (Nyamirambo-15h30)
Sunrise FC-Espoir (Rwamagana-15h30), Marines FC-APR FC (Rubavu-15h30), Musanze-Rwamagana (Musanze-15h30), Rayon-Amagaju (Nyamirambo-18h00)

Umukino wabaye

Etincelles 1-1 Mukura

Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza uyu munsi taliki 15 Kamena 2016, hakinwa imikino y’umunsi wa 29 ari na wo ubanziriza umunsi wa nyuma wa shampiyona, gusa imikino y’uyu munsi nisozwa, shampiyona irasubikwa izongere gusubukurwa taliki 07 Nyakanga 2016.

JPEG - 227.1 kb
APR FC niyitwara neza igatsinda Marines FC iraba yegukanye igikombe cya shampiyona

Bugesera irakina na AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma ndetse ikaba ishobora no gusubira mu cyiciro cya kabiri. Ikipe ya Gicumbi FC irakira Kiyovu, AS Kigali iheruka gutakaza imbere ya Mukura yakire Police, Sunrise ikine na Espoir, Musanze yakire Rwamagana, umukino ukomeye uko itsindwa ishobora kwisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Mu mikino itegerejwe cyane, hari uwa Marines FC igomba kwakira APR FC ndetse na Rayon Sports irakira Amagaju FC.

N’ubwo mu myaka yashize APR FC itajyaga itakaza amanota imbere ya Marines FC kuko yose ari amakipe ya gisirikare, muri uyu mwaka umukino ubanza kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo amakipe yombi yanganyije 0-0, aha umuntu akaba yakwibaza n’ubu niba bishoboka dore ko iyi kipe iza gukinira ku kibuga cyayo.

Ikipe ya Rayon Sports ifite imikino y’ibirarane 3, nayo ifite amahirwe yo kwegukana igikombe irakira Amagaju FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri nyuma y’umukino wa AS Kigali na Police.

Iyi kipe ariko ikaba ifite ibibazo ahanini bishingiye ku mikoro aho abakinnyi bamaze amezi 3 badahembwa ndetse bakaba bari banze gukora n’imyitozo, ibintu byayigora gutsinda imikino isigaranye ngo ifate APR FC ubu iyirusha amanota 10.

Umukino waraye ubaye, Etincelles FC yanganyije na Mukura igitego 1-1. Kugeza ubu APR FC irayoboye n’amanota 64, Mukura na 57 na Rayon Sports na 54.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.