Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Nyuma y’imyaka ibiri Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka isaga ibiri itabasha gutsinda APR FC yabigezeho iyitsinda ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Muri uwo mukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, ikipe ya Rayon Sports ni yo yatangiye neza ibona igitego ku munota wa 9 gitsinzwe na Davis Kasirye .

Rayon Sports bigaragara ko yari yaje yiteguye yakomeje kotsa igitutu ikipe ya APR FC ku munota wa 33, Davis Kasirye yongera gutsinda igitego 2 ari nako igice cya mbere cyarangiye.

JPEG - 319.5 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports mu byishimo nyuma yo gutsinda APR FC baherukaga gutsinda muri 2014 (Foto Gentil).

Mu gice cya kabiri, APR FC yaje ishaka kwishyura aho yakoze impinduka ishyiramo Ntamuhanga Tumaine asimbuye Sibomana Patric Papy. Gusa ntibyabahiriye kuko ku munota wa 46, Ismaila Diarra yatsinze igitego cya 3 cya Rayon Sports.

Ibi ntibyaciye intege abakinnyi ba APR FC kuko bakomeje gusatira bashaka uko bakwishyura ariko umukino ujya kurangira ku munota wa 88, Davis Kasirye atsinda igitego cya 4 cyabaye icya 3 yatsinze muri uyu mukino.

Nyuma yo gutakaza umukino wabaye n’amateka kuri aya makipe yombi kuko ni inshuro ya gatatu atsindanye ibitego 4-0, umutoza wa APR FC Nizar Khanfir yatangaje ko Rayon Sports yamurushije ikamutsinda.

Avuga ko bakoze amakosa bituma batsindwa ariko ko bagiye kugira ibyo bakosora kuko hakiri imikino ya shampiyona. Gusa yagaye ba rutahizamu be batabashije kubyaza umusaruro bumwe mu buryo babonye bwari kuvamo ibitego.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda APR FC yakomeje kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 inyuma APR FC ifite amanota 46, gusa Rayon Sports iracyafite umukino w’ikirarane. Umutoza wa Rayon Sports wanakiniye aya makipe yombi yagize ati “Ndishimye cyane ku buryo numva nta bintu byinshi byo kuvuga”.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri Werurwe 2014, imyaka ikaba yarishize ari ibiri batabasha gutsinda APR FC. Muri 2013 Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 4-0 naho umwaka ushize wa 2015, APR FC nayo itsinda Rayon Sports ibitego 4-0.

Indi mikino yabaye

Indi mikino y’umunsi wa 21 yabaye, Bugesera yatsinze Rwamagana City FC igitego 1, Amagaju atsinda Musanze FC igitego 1-0, Espoir FC itsinda Marines FC igitego 1-0, Kiyovu yari imaze iminsi yitwara neza itsindwa na AS Kigali igitego 1-0, Mukura itsindwa Gicumbi FC ibitego 3-0 naho AS Muhanga itsinda Etincelles FC ibitego 3-1.

Uyu munsi haraba umukino umwe

Umukino usoza umunsi wa 21 w’imikino urahuza ikipe ya Police FC imaze iminsi ititwara neza na Sunrise FC. Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri  ruhago ya Tanzania
Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri ruhago ya Tanzania

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, umukinnyi mushya w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yavuze ko mu myaka ibiri yakinye muri Tanzania, yaje kubona ko Haruna Niyonzima, kapiteni wa Yanga Africans (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.