2017-07-27 14:29:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyakwigendera Mucyo niwe watumye ngaruka ku buyobozi bwa Mukura - Nizeyimana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-10-11 12:27:19

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nizeyimana Olivier waherukaga kwegura ku buyobozi bwa Mukura VS yemeye kugaruka muri ubu buyobozi amaze kubisabwa n’abakunzi benshi ba Mukura barimo na Nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana ku wa Mbere w’icyumweru gishize akaba yari Perezida w’icyubahiro wa Mukura.

Ibi ni byo yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’inteko rusange ya Mukura VS yabaye ku cyumweru, mu karere ka Huye yari igamije gutora umunyamabanga mukuru usimbura Sheikh Habimana Hamdan na Nizeyimana Olivier, wari Prezida bari beguye ku mpamvu zabo bwite.

Bitandukanye n’ibyari byitezwe, iyo nama y’inteko rusange ntiyigeze igaruka ku mpamvu zatumye aba bayobozi begura, kuko mu mwanya buri wese muri aba bari beguye yahawe, yongeye gusubiramo ko yeguye ku mpamvu bwite adashaka gutangaza.

JPEG - 56.6 kb
Nizeyimana Olivier (Uhagaze) yemejwe kugaruka na Nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu

Abanyamuryango basabye Nizeyimana na Sheikh Habimana kugaruka mu buyobozi bwa Mukura VS, Nizeyimana arabyemera naho Shikh Habimana arabyanga.

Nizeyimana yagaragaje ko yabyemeye nyuma yo kubisabwa n’abanyamuryango benshi banarimo Nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu wamusabye kugaruka mu ikipe mu biganiro bagiranye mu masaha make mbere y’uko yitaba Imana.

Nizeyimana yavuze ko yari yamwemereye ko agiye kubitekerezaho, akazamuha igisubizo mu minsi ya vuba, ahita yitaba Imana atamuhaye igisubizo.

Nizeyimana avuga ko kwitaba Imana kwa Nyakwigendera byatumye atekereza ku nshingano yifuzaga kumuha, bityo yiyemeza kuzikora, cyane ko n’abakinnyi bari babimusabye hamwe n’abahoze bayobora.

Hatowe umunyamabanga mushya ukiri muto

Nyuma y’uko Perezida yemeye kugumaho, abanyamuryango bahise bajya mu matora y’umunyamabanga mushya.

Niyobuhungiro Fidel w’imyaka 24 y’amavuko ni we wagizwe umunyamabanga mukuru ku majwi 85 ku 125 naho Mushumba Pacifique usanzwe atoza ikipe ya IPR y’Amajyepfo ya Basketball agira amajwi 15 ku 125.

Niyobuhungiro akaba yari asanzwe ari umukunzi wa Mukura VS usanzwe kuva yarangiza mu ishami ry’ubwubatsi (Civil Engineering) muri uyu mwaka.

Nizeyimana yabwiye abanyamakuru ko Yishimiye itorwa ry’umusore ukiri muto kandi ufite ibitekerezo. Cyane ko bari basanzwe ari inshuti, ku buryo hari ibitekerezo byubaka azazana’’

Iby’amatiku n’ubwumvikane buke ntibyigeze bihabwa umwanya

Nizeyimana Olivier, Perezida wa Mukura Vs yavuze ko ataza kugaruka ku bijyanye n’ubwumvikane buke n’ibyavugwaga by’imikoranire mibi y’umutoza n’abo muri Komite.

Nizeyimana yavuze ko ibyabaye nta gaciro yabiha, ahubwo asaba abanyamuryango kureba imbere.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE