Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Ntabwo Bokota ahabwa ibihumbi 50 ku gitego   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga bwanyomoje amakuru yavugaga ko Bokota Labama, umukinnyi mushya w’iyi kipe, azajya ahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 ku gitego atsindiye iyi kipe, yiyongera ku mushahara w’ibihumbi 250 ku kwezi.

Amakuru Imvaho Nshya ikesha umwe mu bayobozi bakuru b’iyi kipe wahisemo kudatangaza amazina, yemeje ko Bokota Labama agenerwa gusa umushahara w’ibihumbi 300 ku kwezi n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 ku mukino bazajya batsinda.

Uyu muyobozi yagize ati "Ubundi si ngombwa ko ntangaza amasezerano y’umukinnyi. Ariko mu gushyira ibintu mu kuri, Bokota ntabwo ahabwa ibihumbi 50 ku gitego atsinze. Icyo tumugenera ni ibihumbi 300 by’umushahara n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 ku mukino dutsinze nk’abandi bose".

JPEG - 122.5 kb
AS Muhanga yabeshyuje amakuru avuga ko Bokota Labama azajya ahemberwa igitego

Ibi bije nyuma y’uko Bokota asinyiye AS Muhanga amasezerano azarangirana n’imikino yo kwishyura, aje nk’umukinnyi waherukaga gukina mu 2013 aho yari muri Kiyovu Sports.

Muri Werurwe 2016 , Bokota yavuze ko azanywe no gutsinda ibitego nk’uko yabikoze muri Rayon Sports muri shampiyona 2005-2006.

Bokota yanasubije abatekerezaga ko amaze gukura mu myaka ati "Bokota ndacyari Bokota, imyaka si yo y’ingenzi, icyangombwa ni ibitego". Ku rubuga rwa “wikipedia.org”, Bokota yavutse taliki 06 Mata 1985, afite imyaka 31 y’amavuko.

Bokota yamenyekanye mu Rwanda mu 2006 ari muri Rayon Sports aho yari yarahawe izina “igikurankota” kubera gutsinda ibitego.

Nyuma muri 2009 yagiye muri APR FC mu 2009 nyuma asubira muri RDC yongera kugaruka muri 2013 ajya muri Kiyovu Sports naho ahamara umwaka ubundi aburirwa irengero.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.