Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Niyonzima wari uzwi nk’uwa APR FC, yakoze imyitozo muri Mukura   

  Yanditswe na MURENGERANTWALI DOMINIQUE
 September 2016

 
 

Niyonzima Ally wari wavuzwe ko yarangije gusinyira ikipe APR FC yaraye akoze mu myitozo ya mbere muri Mukura VS kuva shampiyona yarangira. Iyi myitozo yabaye ku wa Kane taliki 22 Nzeri 2016 saa kumi z’umugoroba (16h00) kuri Sitade Huye.

Amakuru yo kujya muri APR FC yari yatangiye kuvugwa mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki 21 Nzeli 2016, binyuze kuri bamwe mu banyamakuru bamubonanye n’umunyamabanga mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe “Camarade” mu Giporoso mu Murenge wa Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Aya makuru akimara kujya hanze, Niyonzima wari utahanye n’ikipe ya Mukura VS ivuye Bugesera gukina umukino wa gicuti, yatangarije Imvaho Nshya ko yahuye n’umunyamanyamabanga wa APR FC gusa ko nta biganiro byo kuyerekezamo bigeze bagirana cyane ko agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura.

JPEG - 31.7 kb
Niyonzima Ally

Umutoza mukuru wa Mukura, Okoko Godefroid atangaza ko atishimiye kuba Niyonzima yari yaratinze kuza mu myitozo gusa akemeza ko agiye kumufasha kugaruka mu bihe bye amuha imyitozo izamugeza ku rwego rumwe n’abandi bakinnyi.

Niyonzima yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Werurwe 2016 kuri miliyoni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Yaje gutangira kugirana ibibazo n’ubuyobozi bwa Mukura nyuma y’umukino wahuje Mukura na APR FC mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2015-2016, aho hazamutse amakuru y’uko yari yahawe amafaranga na APR FC.

Ibi byatumye ava aho abandi bakinnyi baba ajya i Kigali nk’uko yabivugaga naho ubuyobozi bukavuga ko bwamufatiye i Kampala agiye gutorokera mu Budage.

Icyo gihe yabwiye Imvaho Nshya ko yari yatangiye gushaka ikipe yajyamo, igasubiza amafaranga Mukura yari yamutanzeho. Niyonzima agarutse mu myitozo mu gihe Okoko, umutoza wa Mukura yari yaramaze kugura Samba Cedrick wakinaga muri Rwamagana nk’umusimbura we.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.