Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Nibaduha buri kimwe cyose, Espoir FC izakora ibitangaza - Ndayizeye   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 September 2016

 
 

Umutoza mukuru w’ikipe ya Espoir FC, Ndayizeye Jimmy arasaba ubuyobozi bw’iyi kipe kuzafata neza abakinnyi be ubundi bakamubaza umusaruro wo ku rwego rwo hejuru.

Ibi yabitangarije Imvaho Nshya mu kiganiro cyibanze ku myiteguro y’iyi kipe yo kwitegura shampiyona ya 2016-2017. Ndayizeye yatangiye avuga ko akurikije imyitozo bakoze asanga Espoir FC igeze ku rugero rwa 70% mu kwitegura shampiyona.

Ndayizeye avuga ko yasanze abakinnyi ba Espoir FC bari ku rwego rwo hejuru, agasaba ahubwo abayobozi kubafata neza babaha buri kimwe bakeneye.

Ati “Ndi mushyashya muri Espor FC, nibaza ko niba dukeneye ko tugera ku kintu gifatika, bisaba ko twitegura bihagije, abakinnyi tukabafata neza, ibyo bifuza byose bikaboneka. Ntihazagire umukinnyi ubura umushahara cyangwa icyo afungura. Nitugira morali nzi ko tuzagera kure, tukanakora ibyo benshi batatekerezaga’’.

JPEG - 177.9 kb
Ndayizeye Jimmy,umutoza wa Espoir FC

Ndayizeye umaze kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti yaguze abakinnyi bashya bayobowe na Hakundukize Adolphe wari kapiteni w’Amagaju FC na Bao Junior umunya Cameroun wakinaga muri Kiyovu Sports.

Umwaka ushize w’imikino 2015-2016, iyi kipe yatozwaga na Gatera Alphonse yasoje ku mwanya wa 11 n’amanota 33 aho mu mikino 30 yatsinze 7,inganya 12 itsindwa 11.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.