Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Narangije gukina banyita umusaza, none ntangiye gutoza bati ‘ni umwana’ - Mulisa   

  Yanditswe na Murengeramtwali Dominique’
 August 2016

 
 

Jimmy Mulisa yanyomoje abavuga ko nta bunararibonye afite mu gutoza nyuma yo kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu by’agateganyo avuye ku kuba umwungiriza.

Mulisa Jimmy w’imyaka 32 yahawe ikipe y’igihugu ku wa Kabiri taliki 23 Kanama 2016 nyuma yaho Kanyankore Gilbert Yaounde na Nshimiyimana Eric batabashije gukomezanya nayo.

Aganira n’itangazamakuru uyu mutoza wari wungirije Jonathan McKinstry yavuze ko yishimiye aka kazi ariko anavuga ko atishimira kwitwa umwana mu gihe ahawe ikipe y’igihugu nyamara agikinira byavugwaga ko akuze.

Mulisa yagize ati “Byaranshimishije guhabwa izi nshingano zo kuba umutoza wa mbere, ni icyubahiro kuri njye. Uri umukinnyi watangira kuba umutoza ukagirwa uw’Amavubi ni ibintu byiza. Hari abantu bavuga ngo ndi umwana, nta bunararibonye afite ariko iyo umaze imyaka 16 mu mupira iyo ni experience. Njye narangije gukina banyita umusaza, none ntangiye gutoza bati ni umwana’’.

JPEG - 40.6 kb
Jimmy Mulisa arimo gukoresha imyitozo abasore azajyana muri Ghana

Mulisa yerekanye ko afite gahunda yo gutegura abakinnyi b’Amavubi nabo bakaba bafite ishyaka ryo gukuraho ibivugwa by’uko batashobora gutsinda Ghana. Ati “Iyo baguhaye inshingano ubanza ukareba uwo mugiye gukina, ugapanga uko uzakina. Namaze kubimenya kuko nari n’umutoza wugirije. Nk’ubu Lisiti ya Ghana ndayizi, turayiteguye cyane”.

Jimmy Mulisa wungirijwe na Mashami Vincent bazayoboa ikipe y’igihugu ku mukino wa nyuma mu itsinda H mu gushaka itike CAN 2017 aho u Rwanda ruzakirwa na Ghana taLiki ya 3 Nzeli 2016.

Kugeza ubu Ghana yamaze kubona itike yo gukina iki gikombe aho iyoboye itsinda H n’amanota 13 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.