Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

N’iyo twakina inshuro 10 Espoir FC ntiyadutsinda –Umutoza wa APR   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 June 2016

 
 

Umutoza APR FC, Nizar Khanfir yanenze ikibuga cya Espoir FC yanganyirijeho n’iyi kipe 0-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro wabereye mu karere ka Rusizi ku wa Kabiri taliki 28 Kamena 2016.

Khanfir unafite umukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatanu taliki 01 Nyakanga 2016 uzabera kuri Sitade ya Kigali yatangaje ko yabonye Espoir FC nk’ikipe nziza kandi ifite abana bazi umupira.

Uyu mutoza yongeyeho ko n’ubwo iyi kipe ari nziza idashobora kumutsinda bari ku kibuga cyiza cyane ko n’umukino Espoir FC iheruka kumutsindamo igitego 1-0 muri shampiyona wari wabereye i Rusizi.

Yagize ati "Hariya ntitwakinnye na Espoir FC ahubwo twakinye n’ikibuga, ikibuga udatangamo umupira uko ubyifuza. Espoir FC ni ikipe nziza ariko APR FC ni ikipe nkuru kandi ikomeye kuyirenza. Ni yo twakina inshuro 10 nabo ntibadutsinda keretse babifashijwe n’ikibuga cyabo kibi".

PNG - 508.6 kb
Umutoza wa APR FC, Nizar Kanfir

Khanfir yemeza ko bagomba kubona itike yo kujya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko bazaba bakinira ku kibuga cyiza.

Uyu mutoza yongeye kunenga FERWAFA ku buryo yagennye imikino yegeranye ku buryo abakinnyi be bavuye i Rusizi bafite umunaniro nyamara bafite amasaha 48 gusa yo gutegura undi mukino.

Ati "Dusabwa kugera ku mukino wa nyuma. Bidasubirwaho tuzatsinda, kabone n’ubwo twanganyirije iwabo 0-0. Ikibazo ntidufite igihe cyo kwitegura. Ni ugushaka uko twagabanya umunaniro nta kindi”.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri  ruhago ya Tanzania
Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri ruhago ya Tanzania

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, umukinnyi mushya w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yavuze ko mu myaka ibiri yakinye muri Tanzania, yaje kubona ko Haruna Niyonzima, kapiteni wa Yanga Africans (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.