Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Myugariro wa Rayon Sports yasobanuye impamvu ahora amena amazi mu kibuga   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Munezero Fiston yakuyeho urujijo ku mpamvu zituma amena amazi mu izamu no hagati mu kibuga mbere ya buri mukino n’iyo igice cya mbere kirangiye.

Ni mu gihe abatari bake baterezaga ko bifite aho bihurira n’imyizerere iba mu mupira wo muri Afurika ijyanye n’ikoreshwa ry’imbaraga zidasanzwe z’amarozi mu gushaka intsinzi.

Munezero, wemeza ko yakijijwe, avuga ko abikora mu rwego rwo gusenga, aho hari amagabo avugira kuri ariya mazi kugira ngo Imana imufashe mu rugamba aba agiyemo.
Mu magambo ye bwite ati "Ndi umuntu ukijijwe, nzi Imana, ndi umuntu wacunguwe n’amaraso ya Yesu. Ndi umuntu wakuriye mu muryango w’Abakiristo. Bijyanye n’uko nakuze, hari ukuntu mu rugo njya nsenga iyo habaye ibibazo nkabona ibisubizo".

Yakomeje agira ati "Ariya ni amazi mba naguze nkayasengera, hari amagambo natura mbwira Imana nkahita njya kuyasuka hariya. Ni yo mpamvu mbikora kandi mbikora ku giti cyanjye ".

JPEG - 347.4 kb
Munezero Fiston (iburyo) yasobanuye impamvu amena amazi mu kibuga mbere yo kukinjiramo

Munezero avuga ko uretse kumena amazi mu kibuga anafata umwanya wo kwiyiriza asaba Imana intsinzi.

Munezero avuga ko ababibona baba batazi ibyo arimo ariko we azi agaciro bimufitiye ndetse ko atazacibwa intege n’abakomeza kumuvuga.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko ni imfubyi ku babyeyi bombi. Yavukiye i Burundi nyuma aza mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa nyina. Se wapfuye muri Jenoside yamwise Karemera naho Munezero aryitwa na Nyina wari Umurundikazi amaze gutandukana na Se.

Nyina wari warangiye Munezero kuza mu muryango wabo, yaje kwitaba Imana biba ngombwa ko ava i Burundi akaza mu muryango wa Se i Kibungo ahari abandi bavandimwe babiri bavukana kuri Se. Yageze muri Rayon Sports muri 2015 avuye muri Sunrise FC.

 

Comments

 
 
Dusigaje byibura gutsinda imikino itandatu tugatwara igikombe-Masudi
Dusigaje byibura gutsinda imikino itandatu tugatwara igikombe-Masudi

Nyuma gutsinda Sunrise FC mu mukino w’ikirarane ibitego 3-1, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 52 ishyiraho ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayp na APR FC iri ku (...)

Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze

Intumwa y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA”, Daniel Krebs, ushinzwe ibijyanye n’ibikoresho na gahunda y’ibikorwa bibyara inyungu yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Ishyirahamwe ry’umupira (...)

Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro
Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagurumu Rwanda “FERWAFA” buravuga ko butishimiye imyitwarire y’amakipe atatu yananiwe kumenyekanisha imisoro y’imyenda abereyemo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (...)

Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.