Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

U Bubiligi: Myugariro w’Ikipe y’u Rwanda yerekeje mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri   

  Yanditswe na BUGINGO Fidèle
 June 2016

 
 

Nirisarike Salomon, myugariro w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi” wakiniraga ikipe ya Saint Trond mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, yamaze guhindura ikipe akaba yarekeje mu ikipe ya Tubize mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yo gusinya imyaka ibiri muri Tubize Nirisarike yatangarije Imvaho Nshya ko amasezerano ye muri Saint Trond yararangiye ariko kuko yifuza ikipe azabona umwanya uhagize wo gukina yahisemo Tubize. Yagize ati “Uyu mwaka ntabwo muri Saint Trong nabonye umwanya wo gukina cyane, ngiye muri Tubize kugira ngo nzabashe gukina imikino myinshi”.

Nirisarike akomeza avuga ko Tubize ari ikipe nziza nayo ifite gahunda zo kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Iyi kipe shampiyona ya 2015-2016 mu cyiciro cya kabiri yasoje iri ku mwanya wa 4 n’amanota 57. Nirisarike avuga ko hari n’amandi makipe amwifuza ku mugabane w’u Burayi. Yagize ati “Ndi hafi kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bizanyorohera rero gukina mu yandi makipe hano i Burayi kuko hari byinshi bigabanuka nk’imisoro n’ibindi”.

JPEG - 248.8 kb
Nirisarike Salomon amaze gusinyira imyaka ibiri mu Ikipe ya Tubize mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi

Ubwo Amavubi aheruka gukina na Mozambique mu gushaka itike ya CAN 2017, taliki 04 Kamena 2016, Nirisarike Salomon ntabwo yitabiriye umwiherero w’ikipe y’igihugu havugwa byinshi birimo ko yaba yarivumbuye kubera kuko ku mukino waherukaga Amavubi yatsinzemo Mauritius ibitego 5-0 yabanje ku ntebe y’abasimbura. Nirisarike yatangarije Imvaho Nshya ko nta kibazo na gito afite ko yiteguye kugaruga mu ikipe y’igihugu igihe umutoza azaba amuhamagaye.

Nirisarike Salomon iyi kipe ya Tubize agiye gukinira ni iya 3 nyuma ya Antwerp FC mu cyiciro cya kabiri yageze muri 2012-2014 na Saint Trond yaramazemo imyaka ibiri aho yayikiniye muri 2014-2015 mu cyiciro cya kabiri n’uyu mwaka w’imikino usojwe wa 2015-2016 ariko iri mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Saint Trond Nirisarike avuyemo yakinwemo n’uwahoze ari kapiteni w’Amavubi, Mbonabucya Desire naho Tubize agiyemo yaciyemo Jimmy Mulisa ubu akaba ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.