Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Mukura yategetse umutoza Okoko kutazava mu myanya itatu ya mbere   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwabwiye umutoza Okoko Godefroid wamaze gusoza amasezerano ye, ko kugira ngo ahabwe andi mashya ari uko yiyemeza ko azagumisha Mukura VS mu makipe atatu ya mbere kuva shampiyona itaha itangiye kugeza irangiye.

Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe, Sheikh Habimana Hamdan yabwiye Imvaho Nshya ko basanze uyu mutoza akwiye amasezerano mashya nyuma yo kugeza Mukura ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2015-2016 mu gihe yari yasabwe umwanya wa kane.

Habimana yatangaje ko inama ya Komite nyobozi ya Mukura yabaye ku cyumweru gishize taliki 17 Nyakanga 2016 yemeje ko ibi byifuzo bigezwa ku mutoza Okoko akabyigaho yabona azabishobora akabona gusinya amasezerano mashya mu gihe kitarenze icyumweru.

JPEG - 151.9 kb
Okoko wahawe amasezerano ngo abanze abyigeho mbere yo gusinya

Uyu munyamabanga yavuze ko Mukura ishaka igikombe mu bikombe byo mu Rwanda no kutarenga umwanya wa gatatu kuva shampiyona itangira kugeza shampiyona irangiye.

Ati “Mu gihe bitagezweho azasezererwa nta nteguza”.

Habimana yashimangiye ko biteguye guha uyu mutoza igishoboka cyose kugira ngo agere kuri izi ntego. Muri uyu mwaka Mukura VS yari yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 60 irushwa inota rimwe na Rayon Sports ya kabiri.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.