Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Muhombo wakiniye Amavubi U-17 yabonye ikipe mu Bwongereza   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 July 2016

 
 

Muhombo Kevin wakiniraga ikipe y’abana muri Tubize mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi akaba yarakiniye Amavubi U-17 muri 2014 yamaze kwerekeza mu ikipe ya Chesterfield FC yo mu cyiciro cya 3 mu Bwongereza.

Nk’uko tubikesha urubuga walfoot.be, Muhombo Kevin w’imyaka 17 ukina hagati mu kibuga yerekeje muri iyi kipe ya Chesterfield FC mu gihe cy’umwaka umwe. Akaba atangaza ko yishimye kwerekeza muri iyi kipe kandi ko yizeye kuzitwara neza.

Muhombo ubusanzwe ni umuhungu wa Muhombo Jean Pierre, umwe mu banyarwanda bafite ibyangobwa byemewe na FIFA byo gushakira abakinnyi amakipe ( Agents de Joueurs de la FIFA). Muhombo Jean Pierre yatangarije Imvaho Nshya ko umuhungu we yagiye gukora igeragezwa nyuma bakababwira ko yatsinze, akaba yarasinye umwaka umwe muri iyi kipe.

Muhombo Jean Pierre (ibumoso) n'umuhungu we Muhombo Kevin ubwo yaramaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Chesterfield FC

Yakomeje avuga ko nyuma y’umwaka umwe bazareba uko yitwaye niba yazamuka mu ikipe ya mbere kuko aracyafite imyaka 17. Ati “Ikipe nk’iyi irera abana ubundi ikabagurisha”. Ikipe ya Chesterfield FC, Muhombo yerekejemo yashinzwe mu 1866 ntabwo irabasha gukina mu cyiciro cya mbere gusa mu 1997 yigeze kugera muri ½ muri FA Cup. Umwaka w’imikino wa 2015-2016 iyi kipe yasoje iri ku mwanya wa 18.

Muhombo Kevin yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 muri 2014 ubwo hashakishwaga itike ya CAN U-17 ya 2015. Amavubi U-17 yasezerewe na Uganda mu cyiciro cya kabiri cyo gushaka itike ku bitego 7-2 mu mikino yombi.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye
Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo hagati mu mikino ibanza ya 2016-2017 ryaraye rifunze hano mu Rwanda. Nk’ibisanzwe ni isoko rititabiriwe cyane nk’iryo muri Nyakanga 2016, amwe mu makipe (...)

APR FC yerekeje muri Zambia
APR FC yerekeje muri Zambia

Ikipe ya APR FC yageze i Lusaka muri Zambia mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 09 Gashyantare 2017 aho yagiye gukina n’ikipe ya Zanaco FC mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (...)

Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia
Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mulisa Jimmy atangaza ko biteguye kujya muri Zambia bakitwara neza bakabona intsinzi. Zanaco FC yo muri Zambia izahura na APR FC mu mikino y’Afurika y’amakipe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.