Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Muhitira yegukanye irushanwa ryateguwe na Gasore Serge Foundation   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Muhitira Felicien bakunze kwita Magare ni we wegukanye irushanwa ry’ibilometero 15 ryateguwe n’umuryango “Gasore Serge Foundation” y’uwigeze kuba umukinnyi w’imikino ngororamubiri ubu akaba aba muri Amerika.

Iri rushanwa ryabereye mu Karere Bugesera ari naho Gasore akomoka. Ryabaye taliki 12 Kamena 2016 rikaba ryarimo ibyiciro 4 birimo abasiganwe ibilometero 15 abahungu n’abakobwa, abasiganwe ibilometero 8, abana basiganwe ibilometero 3 ndetse n’abakobwa basiganwe ku magare.

Mu gusiganwa ibilometero 15 mu bahungu, Muhitira Felicien yabaye uwa mbere akoresheje iminota 47, amasegonda 59 n’ibice 19, yakurikiwe na Nizeyimana Alexis, Ntawuyirushintege Potien, Nzirorera Joseph, Manirafasha Primien na Sebahire Eric.

Mu bakobwa Mukasakindi Claudette unafite itike yo kuzitabira imikino Olempike 2016 yaje ari uwa mbere akoresheje iminota 59, amasegonda 08 n’ibice 82 yakurikiwe na Iranzi Celine, Ayinkamiye Marthe, Musengimana Pelagie, Iradukunda Soline na Nyirahabimana Genese.

Muri iki cyiciro uwa mbere yahembwe ibihumbi 200 na telefone, uwa 2 abona ibihumbi 100, uwa 3 ahabwa 80, uwa 4 abona 60, uwa 5 abona 50 naho uwa 6 abona 25.

Mu basiganwe ibilometero 8, mu bahungu Sugira James usanzwe yiruka metero 1500 ni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 25, amasegonda 56 n’ibice 76 yakurikiwe na Myasiro JMV, Nkejumuto Ildephonse, Uwimana Felix, Gakuru David na Igiraneza Placide.

Mu bakobwa uwabaye uwa mbere ni Uwambajimana Jeannette wakoresheje iminota 32, amasegonda 04 n’ibice 40, yakurikiwe na Iribagiza Honorine, Mukamana Alice, Tuyishimire Divine, Umukizaboro Alice na Iradukunda Gisele.

Muri iki cyiciro uwa mbere yahembwe ibihumbi 100 na telefone, uwa 2 ahabwa ibihumbi 50, uwa 3 abona 25, uwa 4 ahabwa 15, uwa 5 abona 10 naho uwa 6 ahabwa ibihumbi 5.

Abakobwa basiganwe ku magare ahareshya n’ibilometero 30 maze Nzayihiki Skolastique aba uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 4 n’amasegonda 33 yakurikiwe na Niyidukunda Sandrine (1h07’ 28”) na Manizabayo Magnifique ( 1h07’ 59”) ubusanzwe uba uwa mbere ariko akaba yaragize ikibazo cyo gupfumukisha igare. Abakinnyi bitabiriye bakaba bari 25 hasoza 21.

Uwa mbere yahembwe igare na telefone, uwa kabiri nawe abona igare naho uwa 3 ahembwa ibihumbi 30.

Mu bana basiganwe ibilometero 3, mu bahungu Niyirema Emile yabaye uwa mbere akurikirwana Tuyishimire Eric na Habineza Gerard naho mu bakobwa uwabaye uwa mbere ni Ayinkamiye Jeannette akurikirwa na Uwase Zawadi na Tushimire Divine.

Ibihembo aba bana babonye, uwa mbere yabonye igikapu n’ibikoresho bitandukanye, uwa kabiri ahabwa akabido k’amavuta naho uwa 3 ahabwa ikayi nini.

Iri rushanwa ryarishimiwe

Muhitira wabaye uwa mbere mu gusiganwa ibilometero 15 yavuze ko iri rushanwa ryari rikomeye ariko ko yafashijwe n’uko iyi nzira yari ayizi azi aho aza gusigira bagenzi be.

Mukasakindi wabaye uwa mbere mu bakobwa yavuze ko byamufashije gukomeza imyitozo yo kwerekeza mu mikino Olempike 2016. Umwe mu babyeyi bari bafite n’umwana wasiganwe, Niyomugeni Florence yavuze ko bishimye cyane kuko ari ubwa mbere babonye irushanwa nk’iri. Ati “Ejo aba bana bajya no kurushanwa ahandi, ababiteguye ni ugukomeza bazamura aba bana”.

Umwe mu bana basiganwe mu bilometero 3, Niyirema ubusanzwe wirukaga iwabo bamutumye ariko akaba yarabaye uwa mbere, yatangaje ko yabwiye ababyeyi be ko agiye gusiganwa kandi ko yizeye kuba uwa mbere. Nyuma yo kuba uwa mbere akaba yifuza gukomeza gukora imyitozo kugira atazasubira inyuma.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Bugesera, Uwiragiye Priscille yashimiye Gasore Serge wateguye iki gikorwa ashimira abakinnyi bitabiriye anasezeranya Gasore ko bazakomeza gufatanya iki gikorwa kigakomeza.

Gasore Serge yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyari kigamije ahanini kugaragaza impano z’abana, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gususurutsa abatuye Ntarama. Gasore akaba anavuga ko yishimiye uko iki gikorwa cyagenze kuko yatangiye kugitegura yishakamo cyose nyuma abona abaterankunga barimo Jibu, Golden Tulip Hotel ashimira cyane.

Yakomeje avuga ko ubu agiye gutangira gutegura irushanwa ry’umwaka utaha rizaba mu kwakira 2017 aho bifuza gutumira n’abanyamahanga.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.