Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Muhitira yabonye ikipe mu Butaliyani   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Muhitira Felicien ukina imikino ngororamubiri mu ikipe ya Mountain Classic AC mu Rwanda atangaza ko yamaze kubona ikipe ku mugabane w’u Burayi mu Butaliyani, azerekezamo muri uku kwezi kwa Kamena 2016.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yatangarije Imvaho Nshya ko yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ibarizwa mu mujyi wa Siena ariko ko icyo arimo kubura ari uruhushya rumwemerera kwinjira muri icyo gihugu “Viza”.

Yagize ati “ Uwamfashije gushaka iyi ikipe yambwiye ko bansabiye viza ko nzajya kuyifatira i Kampala muri Uganda, muri iyi minsi ngomba kujyayo nayibona bagahita banyoherereza itike nkagenda”.

JPEG - 305.5 kb
Muhitira Felicien ugiye kwerekeza Butaliyani (Foto Bugingo F

Muhitira nabona ibyangombwa akereza mu Butaliyani, muri Nyakanga 2016 azahita yerekeza mu Bufaransa aho Disi Dieudonné yamushakiye irushanwa nk’umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Marato y’amahoro iheruka kubera mu Rwanda muri Gicurasi 2016.

Uyu musore bakunze kwita “Magare” asiganwa muri Half Marathon (21km), Cross country (12 km), ibilometero 10 n’ibilometero 5 gusa ibi abyiruka muri Sitade.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.