Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Muhe Kiyovu imikino itanu, murebe aho izaba igeze-Munyengabe   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 4 months ago

 
 

Umuvugizi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Munyengabe Omar asanga ikipe ye igomba kugaruka mu makipe ari imbere mu rutonde rwa shampiyona.

Aganira n’Imvaho Nshya kuri uyu wa Gatatu mbere y’uko Kiyovu Sports yongera gusubiramo umukino wasubitswe ku munota wa 78 imaze gutsinda Musanze FC, Munyengabe yashimangiye ko ikipe yabo iri mu nzira nziza n’ubwo bwose iri ku mwanya wa 12 n’amanota 3 mu mikino ine.

Yagize ati “Nkurikije ikipe na Politike dufite n’umusaruro dufite ntabwo umusaruro ari mubi. Intego yacu yari ugukoresha abana bato. Tugakora ikipe y’igihe kirekire. Urumva abana wafashe, bataramenyerana; bakaba bafite amanota atatu kuri 12 kuri njye si umusaruro mubi. Kuri twe, umusaruro wo mu kibuga ni mwiza ikibazo kiracyari umusaruro mu manota, ariko na byo bizaza ukurikije uko ibintu bigenda buri munsi”.

Kiyovu igomba gusubiramo umukino yakinnye na Musanze FC ugahagarikwa n'imvura

Umuvugizi wa Kiyovu Sports yemeza ko mu mikino itarenze itanu ya shampiyona; iyi kipe izaba yagarutse mu makipe ari imbere. Ati “Uhereye uyu munsi ubare imikino itanu, uzarebe umwanya tuzaba turiho. Tuzaba twamaze kugaruka mu myanya yacu ya hafi. Ibyo tubishingiye ku bunararibonye bw’ umutoza n’uburyo abakinnyi bagenda bazamura urwego ariko bagenda bamenyerana. Ikindi n’ imikino twatsinzwe ntitwabaga twakinnye nabi twaburaga amahirwe gusa”.

Uyu munsi
Kiyovu-Musanze (Mumena-15h30)

 

Comments

 
 
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.