Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Muhanga: Bagiye gutangiza ikipe y’amagare   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 March 2016

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwemeje ko bugiye gushinga ikipe y’umukino wo gusiganwa ku amagare isanga iy’umupira w’amaguru “AS Muhanga”.

Gashugi Innocent, umuyobozi ushinzwe siporo mu karere ka Muhanga yavuze ko iyi kipe izashyirwaho nyuma yo gutoranya abakinnyi bakomoka muri aka karere bafite ubuhanga muri uyu mukino.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Gashugi yagize ati "Gutoranya aba bakinnyi bizakorerwa mu irushanwa rizaba mu byumweru bibiri rihere mu mujyi wa Muhanga rigere ku Cyome kuri Nyabarongo ku rugabano rw’akarere ka Muhanga na Ngorerero bagaruke basoreze kuri Sitade ya Muhanga".

JPEG - 24 kb
Gashugi Innocent, ushinzwe ibikorwa bya Siporo mu Karere ka Muhanga

Gashugi yashimangiye ko bamaze kubona abasiganwa 60 biyandikishije basaba kuryitabira, gusa uyu mubare ukaba uziyongera kuko hari benshi babyifuza, akaba yaranabashishikarije gukomeza kwiyandikisha ku biro by’akarere ka Muhanga.

Akomeza avuga ko iyi kipe yashinzwe mu rwego rwo kuzamura kuzamura imikino yose muri aka karere ku buryo nta mpano izapfukiranwa y’umunya Muhanga ndetse iyi kipe ikaba izaba iri mu biganza by’akarere.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari iyi kipe izakoresha, Gashugi atangaza ko batarayigena, ariko ko idakwiye kuba ikibazo kuko hari amafaranga yagenewe siporo akubiye mu ngengo y’imari y’akarere azatangwa muri Nyakanga 2016.

Imvaho Nshya yashatse kumenya impamvu aka karere kiyemeza gushinga ikipe y’amagare nyamara n’iy’umupira w’amaguru yako iri mu cyiciro cya mbere iri mu marembera isubira mu cyiciro cya kabiri; aho abakinnyi bayo bageze naho babura ibikoresho.

Gashugi yashimangiye ko ibibazo bya AS Muhanga bishingiye ku buyobozi bw’ikipe budahamye, cyane ko ibyo basabwa babitanga n’ubwo rimwe na rimwe baba batinze.

Akarere ka Muhanga kabaye akarere ka kabiri kiyemeje gushinga ikipe y’umukino w’amagare nyuma y’akarere ka Nyanza kari kiyemeje gushinga ikipe mu Gushyingo 2015 ari ko kugeza n’ubu ikaba yaraheze mu kirere.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.