Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Muhadjiri arahakana amakuru yo gusinyira AS Kigali   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 June 2016

 
 

Hakizimana Muhadjiri ukinira Mukura yahakanye amakuru y’uko yaba yaramaze gusinyira ikipe ya AS Kigali.

Ayo makuru akaba yavugaga ko yagiranye ibiganiro byimbitse na AS Kigali ndetse akemera kubasinyira.

Mu kiganiro, Hakizimana Muhadjiri yagiranye n’ Imvaho Nshya yahakanye aya makuru, gusa yemeza ko yagiranye ibiganiro n’amakipe ane ya hano mu Rwanda n’andi abiri yo hanze.

Ati "Ayo makuru si nzi aho muyakura, nasinye ntabwo mwabiyoberwa. Nta kipe ndasinyira, kuko mfite amasezerano ya Mukura azarangirana n’imikino ibiri".

JPEG - 140.5 kb
Hakizimana Muhadjiri uhakana ibyo gusinya amasezerano muri AS Kigali ariko yemera ko hari amakipe yavuganye nayo (Foto Bugingo F)

Yakomeje agira ati "Abantu benshi turavugana kuri telefoni ariko ntawe turavugana iby’amafaranga. Mu Rwanda navuganye n’amakipe ane, naho hanze hari abantu bo mu makipe abiri twavuganye bashakaga kunjyana ariko iyo utaravugana n’abakuriye amakipe ntabwo wabyizera”.

Hakizimana avuga ko atari mukuru we Haruna wabimufashijemo ahubwo ari “ba bantu bakureba bakumva barakwikundiye.”

Muhadjiri yavuze ko yifuza kurangiza shampiyona akabona kuvugana n’ayo makipe.

Ati "Amasezerano ntabwo ararangira kuko mfite imikino ibiri ya shampiyona muri Mukura. Benshi bazi ko Muhadjiri yavuganye n’amakipe, ariko nzi ko shampiyona nirangira ari bwo nzavugana n’andi makipe. Iyi mikino dusigaje ni iy’agaciro ku ikipe, tuzitsinze izindi zigatakaza twafata umwanya wa kabiri ni zo nshyizeho umutima".

Uyu musore yanavuze ko hashize iminsi avuganye n’abayobozi ba Mukura na bo bamusaba kongera amasezerano ariko ababwira ko bareka akarangiza shampiyona akabona kubiganira nabo.

Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n’uyu mwaka, aho kugeza ubu akiyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona n’ibitego 15, anatsinda ibitego 22 mu mikino yose ya Mukura VS muri uyu mwaka.

Ku myaka 22 y’amavuko yageze muri Mukura mu 2014 azanywe na Kayiranga Baptitse aguzwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Usibye Muhadjiri, Mukura irifuza no kongerera amasezerano Ndayishimiye Celestin, myugariro w’ibumoso na we urimo gusoza amasezerano.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye
Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo hagati mu mikino ibanza ya 2016-2017 ryaraye rifunze hano mu Rwanda. Nk’ibisanzwe ni isoko rititabiriwe cyane nk’iryo muri Nyakanga 2016, amwe mu makipe (...)

APR FC yerekeje muri Zambia
APR FC yerekeje muri Zambia

Ikipe ya APR FC yageze i Lusaka muri Zambia mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 09 Gashyantare 2017 aho yagiye gukina n’ikipe ya Zanaco FC mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (...)

Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia
Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mulisa Jimmy atangaza ko biteguye kujya muri Zambia bakitwara neza bakabona intsinzi. Zanaco FC yo muri Zambia izahura na APR FC mu mikino y’Afurika y’amakipe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.