Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Meya Muhanga yafashe ingamba zo kuzanzamura ikipe   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice asanga hari ibintu bine byakorwa kugira ngo ikipe AS Muhanga ive mu makipe asubira mu cyiciro cya kabiri.

Ibi yabivugiye mu nama y’inteko rusange y’ikipe yateranye ku cyumweru taliki 10 Mata 2016 ishyiraho ubuyobozi bushya inasuzuma bimwe mu bibazo biri muri iyi kipe.

Muhanga yari ibayeho mu buzima bugoye

Abakinnyi 12 muri 26 ni bo baba mu icumbi ry’akarere naryo ritameze neza, bakishakira ibyo kurya. AS Muhanga imaze kugenerwa n’akarere miliyoni 30 n’ibihumbi 700 muri miliyoni 60 bazahabwa, aya nayo ariko ntiyigeze azira ku gihe.

JPEG - 128.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice (Foto Muhizi E)

Iyi kipe ifitiye abakinnyi bayo ibirarane by’imishahara y’amezi ane angana na miliyoni 14, asanga miliyoni 3 bari bafitiye abakinnyi bayikiniye mu cyiciro cya kabiri, miliyoni 3.6 z’umwenda bahawe n’abakozi b’akarere n’ibihumbi 700 bafitiye abacuruzi bo mu mujyi wa Muhanga.

Iyi kipe yari isigaranye imyenda ibiri yo gukinana, ariko umwe wamaze gusaza. Hakiyongeraho n’ibindi bikoresho nk’inkweto n’imipira yo gukina. Byagaragajwe ko nta faranga na rimwe riri kuri konti y’iyi kipe.

Hashyizweho ubuyobozi bushya

Iyi nteko rusange yashyizeho ubuyobozi bushya busimbura komite yari iy’agateganyo. Hatowe komite nyobozi y’abantu batanu na Komite ngenzuzi. Bwa mbere mu mateka, AS Muhanga ishyiraho umunyamabanga mukuru n’umubitsi, imirimo yakorwaga na Perezida w’ikipe ubusanzwe.

Perezida mushya wa AS Muhanga yabaye Ndayisaba Jean Damascène, usanzwe uyobora ikipe ya Magic, yungirizwa na Ntivuguruzwa Severain naho Bisangwabagabo Yusuf aba umunyamabanga mukuru. Shema Olivier aba umubitsi.

Ingamba 4 zo kuzahura iyi kipe

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice wari witabiriye iyi nama yagaragaje ingamba 4 zizazanzamura iyi kipe ikava ku mwanya wa nyuma iriho n’amanota 4 ikaza mu makipe atazamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ingamba ya mbere ni iyo gusuzuma uko umutungo w’ikipe wakoreshejwe na komite icyuye igihe. Ingamba ya kabiri nk’uko Uwamariya abisobanura, ni ukuvugurura imibanire n’abakinnyi ku buryo bazajya bahemberwa ku gihe. Icya gatatu ni uko akarere kazakangurira abaturage kwiyumva mu ikipe yabo bakarekeraho kuyibona nk’iy’akarere gusa.

Icya kane ni uko yijeje ko akarere kagiye kuba inyuma y’ikipe ku buryo bugaragara bitari mu mafaranga gusa ahubwo buri mukino hakazajya haboneka umuntu muri komite nyobozi y’akarere uyiherekeza.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.