Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Masudi ntiyifuza kongera kuba umutoza wungirije wa Rayon Sports   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 July 2016

 
 

Umutoza mukuru w’agateganyo muri Rayon Sports, Masudi Djuma yamaze gutangaza ko adashobora kuzongera kuba umutoza wungirije muri iyi kipe mu gihe yaba izanye undi mutoza mukuru.

Masudi ashimangira ko azamenya ahazaza he nyuma y’iyi shampiyona gusa atsindagira ko naramuka agumye muri iyi kipe atazemera kuba umutoza wungirije.

Ati "Iby’amasezerano nzabivuga turangije shampiyona. Gusa ariko ibyo kuba umutoza wungirije sinabikora”.

JPEG - 230 kb
Masudi Juma yaje muri Rayon Sports yungirije umubiligi Yvan Minnaert

Nta gihindutse ariko, Masudi Djuma azahabwa amasezerano mashya yo kuyobora iyi kipe mu mwaka utaha nk’uko amakuru Imvaho Nshya ikesha abari hafi y’ubuyobozi bwa Rayon Sports abyemeza.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yatangaje ko bataratekereza ku by’umutoza kuko bagihugiye ku guha amasezerano mashya abakinnyi barimo kuyasoza.

Taliki 12 Mutarama 2016 ni bwo Masudi Djuma yagizwe umutoza wungirije umubiligi Yvan Minnaert watozaga iyi kipe, nyuma aza kugirwa umutoza mukuru w’agateganyo nyuma y’uko Minnaert yari amaze kwerekeza muri Kenya taliki 25 Gashyantare 2016.

Kuva Minnaert yagenda Masudi yatoje imikino 17 muri shampiyona atsindwa rimwe, anganya inshuro esheshatu, atsinda imikino icumi.

Aha haniyongereye imikino itandatu uyu mutoza yakinnye mu gikombe cy’Amahoro yanegukanye atsinze APR FC igitego 1-0.

Masudi Djuma akaba yarakiniye iyi kipe ya Rayon Sports ndetse anayibera kapiteni. Yanakiniye kandi Kiyovu na APR FC.

 

Comments

 
 
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.