2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kwizera Pierrot arifuza kuva muri Rayon Sports

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-19 14:53:43

 
Share on:
 
Yasuwe:947
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kwizera Pierrot, ukinira ikipe ya Rayon Sports akaba akomoka i Burundi atangaza ko yifuza kuva mu Rwanda akajya kureba uko ahandi bimeze.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’iyi kipe na Mukura warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1 igahita yegukana igikombe cya shampiyona 2016-2017.

Uyu mukinnyi wanahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza umwaka ushize wa shampiyona (2015-2016) ni umwe mu bo ikipe ya Rayon Sports igenderaho ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye kugira ngo iyi kipe yegukane igikombe cy’Amahoro cya 2016 n’iki gikombe cya shampiyona 2016-2017.

JPEG - 261 kb
Kwizera Pierrot uri mu nzira isohoka muri Rayon Sports

Nyuma yo guhesha ikipe ya Rayon Sports igikobe cya shampiyona 2016-2017 yatangaje ko yishimye kuko zari intego ze.

Ati “ Ndishimye cyane kuba ngeze ku ntego yanjye yo kwegukana igikombe cya shampiyona”.

Yakomeje avuga ko ashimira cyane abakinnyi bagenzi be, abatoza, abayobozi ndetse n’abafana babaye hafi bakabatera imbaraga zo kwitwara neza.

Yaciye amarenga yo kuva muri Rayon Sports

Kwizera Pierrot yavuze ko yumva ibyo yashakaga gukora hano mu Rwanda yabigezeho igisigaye ari ukureba ahandi yerekeza.

Ati “Ngomba kuganira n’abayobozi, ku bwanjye ndumva ibyo nakoze mu Rwanda bihagije ndifuza ko nabo banshimira bakandeka nkajya kureba ahandi uko bimeze”.

Uyu musore wageze muri Rayon Sports muri 2015, hari amakipe menshi byavuzwe ko amwifuza arimo La Gantoise yo mu Bubiligi, hari kandi n’amakipe yo muri Maroc ndetse no Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yigeze kujya gukora igeragezwa.

Kwizera atangaza ko amakipe amwifuza ari menshi igisigaye ari ugufata umwanzuro.

Ati “Tuzicarana n’abayobozi tuganire gusa kuguma muri Rayon Sports ni amahirwe make cyane”.

Impamvu Kwizere Pierrot avuga ko agomba kubanza kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ni uko agifite amasezerano y’umwaka muri iyi kipe, bivuze ko ikipe imushaka igomba kuvugana na Rayon Sports.

Uretse Kwizera Pierrot ushobora kuva muri iyi kipe, biravugwa ko Nova Bayama ashobora kwerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya, Nshuti Xavio akerekaza mu Bubiligi.

Rutahizamu Moussa Camara nawe ashobora kuva muri iyi kipe kuko nyuma yo gutoroka akajya gukora igeragezwa mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu , ubu ari muri Maroc aho yagiye mu igeragezwa mu ikipe ya RSB Berkane.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE