Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Komite nyobozi y’kipe ya Musanze FC yeguye   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 July 2016

 
 

Nyuma yo gufasha ikipe ya Musanze kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Komite nyobozi y’iyi kipe yagejeje ubusabe bwayo bwo kwegura ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze no ku bakunzi bayo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki 23 Nyakanga 2016.

Abeguye kuri iyi mirimo ni Perezida wa Musanze FC, Rwanyabugande Bénon, Moussa Masumbuko wari umunyamabanga mukuru n’umuvugizi hamwe na Twizerimana Clément wari umucungamutungo.

Moussa Masumbuko wari umuvugizi wa komite yeguye, yemeje ko impamvu batanze yatumye begura ari uko banenzwe mu miyoborere yabo ndetse banagaragaje umusaruro mubi mu myaka ibiri bamaze aho Musanze FC yasozaga shampiyona irwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

Ati "Impamvu y’ubwegure ni uko twanenzwe, hakaza n’amagambo y’uko ntacyo twagejeje ku ikipe. Iyo uwaguhaye ubutumwa akunenze gukomeza gutsimbarara ku mwanya n’inshingano yaguhaye burya ntibiba bikwiye.’’

JPEG - 340.9 kb
Abari bagize komite nyobozi y’ikipe ya Musanze FC beguye

Twizerimana Clément wari umucungamutungo, avuga ko yanditse asaba kwegura ku mirimo ye kuko yifuza impinduka nziza muri iyi kipe mu bihe bizaza nyuma yo gusubira inyuma kwayo.

Ati"Nk’uko bisobanuye mu ibaruwa nashyikirje Prezida usanga mfite inshingano nyinshi ziremereye kandi mfite n’inshingano z’akazi gasanzwe ka buri munsi nkora. Iyo ndebye nkabona bigongana nkabura umusaruro wose. Nasanze icyiza ari uko inshingano z’ikipe naba nziretse.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Musabyimana Claude, yemeje ko nyuma yo kwegura kw’aba bayobozi abakunzi ba Musanze bazaterana mu mpera z’iki cyumweru dutangiye bagashyiraho abayobozi bashya.

Ati ’’Icyo tugiye gukora ni ukwihutisha inteko rusange, ku buryo muri iki cyumweru twatangiye kuri uyu wa mbere , twazakoresha inteko rusange mu mpera zacyo, ubundi imirimo ikomeze. Twe dufite abaturage bakunda ikipe yabo, turabasaba ngo babikomeze. Nk’uko turi umujyi wa kabiri, turifuza ko n’ikipe yacu yaza mu makipe ya mbere mu gihugu.’’

Iyi Musanze byayisabye gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0 ku munsi wa nyuma wa shampiyona 2015/2016 kugira yizere ko itakimanutse mu cyiciro cya kabiri.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.