2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kiyovu yamanutse mu cyiciro cya kabiri, APR FC ku mwanya wa gatatu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-16 06:36:06

 
Share on:
 
Yasuwe:232
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


APR FC 1-2 Bugesera FC
Kiyovu 1-2 Rayon Sports
Musanze FC1-0 Sunrise FC
Espoir FC 0-1 AS Kigali
Gicumbi FC 1-3 Pepiniere FC
Police FC 4-2 Marines FC
Mukura 0-1 Kirehe FC
Amagaju FC 0-1 Etincelles FC

Ikipe ya Kiyovu Sports, imwe mu makipe y’ubukombe mu Rwanda yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunanirwa gutsinda Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona byashoboraga kuyiha amahirwe yo kutamanuka.

Iyi kipe yashinzwe mu myaka 1964 ni ubwa mbere imanutse mu cyiciro cya kabiri mu myaka 53 yari ishize.

JPEG - 191.7 kb
Kiyovu Sports yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 53

Kiyovu yari yatangiye umwaka w’imikino ifite gahunda nshya yo gukinisha abakinnyi bakiri bato ariko nta bwo byayihiriye kuko yatangiye nabi imikino ya shampiyona irinda igera ku munsi wa nyuma ikirwana no kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino wa Kiyovu na Rayon Sports wari wavuzweho byinshi aho bavugaga ko Rayon Sports iri bwitsindishe bigahita biha Kiyovu kuguma mu cyiciro cya mbere.

Rayon Sports yatsinze uyu mukino ibitego 2-1 bya Tidiane Kone na Kwizera Pierrot mu gihe igitego cya Kiyovu cyatsinzwe na Lomami Andre. Kiyovu ikaba yahise imanukana na Pepinierre FC yo yari yaramanutse.

APR FC yatsinzwe na Bugesera FC

Ikipe ya APR FC yari yegukanye igikombe cya shampiyona 2015-2016 nta bwo yitwaye neza uyu mwaka ari na byo byatumye isoza ku mwanya wa 3.
Umukino w’umunsi wa nyuma yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 bya Ikechuku Samson na Ruhinda Farouk naho APR FC itsindirwa na Mwiseneza Djamal. Gutsindwa kwa APR FC kwatumye isoza ku mwanya wa 3 mu gihe Police FC yashimangiye umwanya wa kabiri itsinda Marines FC ibitego 4-2.

Mu yindi mikino y’umunsi wa nyuma yabaye, Musanze FC yatsinze Sunrise FC igitego 1-0, Espoir FC itsindwa na AS Kigali igitego 1-0, Pepiniere FC itsinda Gicumbi FC ibitego 3-1, Kirehe FC itsinda Mukura igitego 1-0 naho Etincelles FC itsinda Amagaju FC igitego 1-0.

Rayon Sports yegukanye igikombe hasigaye imikino 5, yasoje shampiyona itsinzwe umukino umwe gusa naho Usengimana Danny aca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi 19.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE