Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Kiyovu Sports izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 100   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 October 2016

 
 

Inama ya Komite nyobozi y’ikipe ya Kiyovu Sports yarateranye yemeza ko ingengo y’imari ya Kiyovu Sports ari miliyoni 100 muri shampiyona ya 2016/2017.

60% by’aya mafaranga, ni ukuvuga miliyoni 60, azava mu Karere ka Nyarugenge, andi ave mu misanzu y’abanyamuryango 60 batanga ibihumbi 120 buri mwaka, abakunzi batanga inkunga zisanzwe binyuze mu makarita, asigaye azave ku bibuga.

Munyengabe Omar, umuvugizi wa Kiyovu Sports, yasobanuriye Imvaho Nshya ko Komite nyobozi yiyemeje kugabanya amafaranga yari asanzwe akoreshwa hagashingirwa ku mikoro iyi kipe ifite.

JPEG - 318.3 kb
Kiyovu Sports yatangiye Politike yo kwizirika umukanda (Foto Bizimana E.)

Yavuze ko imishahara y’abakinnyi n’abatoza izatwara amafarang miliyoni 60, miliyoni 10 zigendera mu kugura abakinnyi mu gihe kuriha amafaranga y’urugendo y’ikipe bizatwara miliyoni 1.5 mu mikino ibanza ya shampiyona, azagendera cyane cyane ku mikino yo mu ntara kuko nk’imikino y’i Kigali hazajya hakodeshwa imodoka y’ibihumbi 30 kuri buri mukino.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports avuga ko iyi Politiki yo kugabanya amafaranga asohoka izanakomezanya no gukorera umwiherero (Locale) mu nyubako ya Gs St Andre ifatanye na Stade Mumena i Nyamirambo, bikazakuraho amafaranga yagendaga mu gukodesha inzu zo gukoreramo imyiteguro mbere y’imikino.

Munyengabe akaba avuga ko bagikomeje gushakisha abaterankunga bazajya babunganira barimo KCB banahuje ikirango cy’icyatsi; gusa agasaba abakunzi b’iyi kipe kwitanga. Ati: “Abakunzi bumve ko ikipe ibakeneye. Bumve ko ibyishimo bigurwa. Nitangira gutsinda, tuzakenera uduhimbazamusyi tw’ibihumbi 30 ku mukino kuri buri muntu. Ni ngomba ko bayishyigikira.”

Kanamugire Aloys ni we uzagumana Kiyovu Sports

Umuvugizi wa Kiyovu Sports avuga ko iyi kipe izakomeza gukorana n’umutoza Aloys Kanamugire wari watangije imyitozo; agakomeza kwifashisha abakinnyi bakiri bato badasaba amafaranga menshi.

Nubwo izakoresha abakinnyi biganjemo abakiri bato, Kiyovu Sports yanaguze abakinnyi babiri, Masaba Francis na Zigirimana Albert bavuye muri Bujumbura City na Atletico z’i Burundi.

Iyi kipe ya Kiyovu Sports ikaba ubwo yitabiraga irushanwa ryateguwe na AS Kigali yaratsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-1 ku mukino w’umwanya wa gatatu.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.