Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Kiyovu iri mu gihe cyo kwiyubaka, gutsindwa si igitangaza rero – Umutoza Kanamugire   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 5 months ago

 
 

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu, Kanamugire Aloys arasaba abakunzi ba Kiyovu Sports kwihanganira umusaruro mubi w’iyi kipe muri iyi minsi nyuma yo gutsinda ibitego 4-1 n’ikipe ya Gicumbi FC.

Uretse uyu mukino, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Bugesera FC ku munsi wa mbere wa shampiyona ibitego 3- 0 inatsinda bigoranye Amagaju FC ibitego 3-2. Umutoza wa Kiyovu, Kanamugire yumvikanisha ko yatakaje iyi mikino ku makosa rusange y’ikipe itaramenyerana.

Yagize ati “Ntabwo igitego gitsindwa kuko amakosa yaturutse inyuma gusa ni amakosa rusange. Ushobora gutsindwa kuko hari umupira batakaje imbere , cyangwa dutakaje umupira hagati cyangwa bikaba ab’inyuma bagahagaze nabi. Gutsindwa simbibarira ku ruhande uru ahubwo njye mbifata ku ikipe yose’’.

JPEG - 285.3 kb
Abakunzi n’iyi kipe barifuza ko Lomami Andre wabatsindiye ibitego 14 umwaka ushize yagaruka mu kibuga.

Kanamugire akomeza avuga ko iyi kipe ikomeje kwiyubaka, ari nayo mpamvu iri gutakaza imwe mu mikino yagakwiye kuba itsinda. Yagize ati ’’Ikipe dufite ni yo turikugerageza kubaka y’igihe kirekire. Niba uyu munsi bitagenze neza ubutaha tuzakosora. Gutsindwa ni ikibazo rusange simbibarira ku mukinnyi runaka’’.

Yakomeje agira ati “Kiyovu yihaye igihe, ibi ni nko kwigisha, iyo wigisha umuntu ntuvuga ngo arahita abifata, hari igihe abifata uyu munsi, akabifata ejo cyangwa ntazanabifate burundu. Abakunzi b’iyi kipe bumve ko Kiyovu iri mu gihe cyo kwiyubaka, si igitangaza kuba rero itsinzwe imikino ibiri, hari n’igihe izagera igatsinda, ariko si ukuvuga ko tuzatsindwa imikino yose’’.

Kiyovu Sports ntiragirira icyizere rutahizamu Lomami Andre wayitsindiye ibitego 14 mu mwaka ushize wa shampiyona 2015-2016 ku mpamvu zo kwiga abakinnyi bahari no kwiga niba abasigaye bahuza nk’uko bisobanurwa na Kanamugire utoza iyi kipe.

Kanamugire avuga ko “Bagiye gukosora uburyo bitwara iyo batakaje umupira niyo bawubonye mu mikino iri imbere”.

Ikipe ya Kiyovu ku munsi wa 4 wa shampiyona izasura Mukura i Huye taliki 05 Ugushyingo 2016. Aya makipe yombi akaba ataratangiye neza kuko Mukura nayo imaze imikino 2 idatsinda nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC ndetse na APR FC. Uyu mukino rero ukaba uzaba ukomeye kuri aya makipe yombi.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.